Ikigo BTC (Belgine Training Center) gihugura kikanigisha itangazamakuru, kiratangaza ko ubu cyatanze Poromosiyo ku rubyiruko yo guhugurwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu ntacyo bishyura.
Iki kigo gikorera i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, gitanga amahugurwa ku bakigana ku birebana no gufotora no gufata amashusho, kikanahugura abifuza kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru bafite ubumenyi mu bindi.
Umuyobozi wa BTC, Bizimana Belgine, avuga ko iyi poromosiyo yatanzwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko cyane cyane abarangije kwiga amashuri yisumbuye, bakongererwa ubumenyi ngo bashobore kwiteza imbere bihangira imirimo.
Yagize ati “Iyi poromosiyo izamara ibyumweru bitatu, biga gukoresha Camera bafotora banafata amashusho. Muri iki gihe umuhanga yaba amaze kumenya byinshi byamufasha kuba na we yabasha kwishakira umugati ahereye kuri ubwo bumenyi.”
Akomeza avuga ko abazaba bifuza gukomeza kongera ubumenyi bazaba bahawe muri icyo gihe cy’iminsi makumyabiri, bazorohereza mu kwishyura.
Agira ati “Ibyo twigisha ni byinshi, ariko kandi mu minsi makumyabiri ntabwo byose baba babimenye neza. Hari ibyo bazaba bamenye by’ibanze, nyuma y’aho abazaba babishaka tuzakomeza tubigishe. Tuzaborohereza ku mafaranga yo kwishyura ariko ibi byumweru bitatu bya mbere byo tuzabigisha ku buntu. Nkeka ko bizabafasha cyane kuko nkeka ko ubu abenshi birirwa iwabo bareba filimi cyangwa bakirirwa kuri watsapu.”
Avuga ko mu gihe cy’amezi ane bafasha abanyeshuri kwiga neza gukoresha camera z’ubwoko butandukanye, bakiga gutunganya amajwi n’amashusho, kumenya gufata amashusho hifashishijwe indege zitagira abapilote (Drones), gushushanya amashusho (Graphic Design), kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru, gusoma amakuru kuri Televisiyo,…
Iyi poromosiyo yo guhugura urubyiruko mu gihe cy’ibyumweru bitatu, izatangira ku itariki ya 1 Gashyantare 2019, aho ishuri rikorera i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Ku bindi bisobanuro wahamagara 0783791524 cyangwa 0783721444.
Panorama
