Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kimihurura: Abavuga rikumvikana basangiye ubunani (Amafoto)

Abanyarugando bafashe umwanya wo gucinya umudiho (Ifoto/Panorama)

Panorama

Abavuga rikumvikana bo mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, ku mugoroba wo ku wa 23 Gashyantare 2018, bahuriye hamwe baganira kuri gahunda zinyuranye zo mu kagari kabo, ariko kandi uba ni umwanya wo gusangira ubunani bifurizanya umwaka mushya, banishimira ibyo bagezeho.

Uwo mugoroba waranzwe n’ibyishimo, wabaye umwanya wo gusangira ibitekerezo. Gahongayire Angelique ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugando. Avuga ko icyo gikorwa kibaye ari inshuro ya gatatu kuko ubwa mbere basangiye ubunani n’abana, ku nshuro ya kabiri basangira n’abaturage batuye ako kagari ku munsi w’Intwari, hakaba hari hagezweho gusangira n’abaturage bavuga rikumvikana dore ko umusanzu wabo ari munini mu gutanga ibitekerezo n’umusanzu mu guteza imbere akagari ka Rugando.

Mirenge John ukuriye akana k’iterambere mu kagari ka Rugando yashimiye abitabiriye uwo munsi, uruhare bagira mu iterambere ry’akagari kabo n’iry’igihugu muri rusange. Avuga ko Akagari ka Rugando ari imboni y’igihugu kandi kabyitwaramo neza kuko bituruka ku bufatanye bw’abagatuye.

Agira ati “Iyo abantu bahuye bajya inama, bakomeza kwegerana, bafatanya mu bikorwa by’iterambere. Ni ishema ry’abatuye Akagari ka Rugando.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, atangaza ko iyo abantu basangira ari umwanya wo kungurana ibitekerezo no kuganira ku bitaragenze neza kugira ngo binozwe. Ashima iki gikorwa cyane.

Ati “Ibi tubikoze mu tugari twose ndetse no mu karere byaba byiza cyane. Byanyigishije ikintu cyo gukundana, ikintu cy’ubumwe. Iyo mushyize hamwe, iyo mwunze ubumwe ibintu byose kubigeraho biroroha. Dukomeze dufatanye kuko uru Rwanda nta wundi uzaza kurutwubakira ni twe tugomba kwishakamo ibisubizo.”

Avuga ko Akagari ka Rugando gakomeza kuza ku isonga mu kwiteza imbere ndetse n’utundi tugari dukwiye gufata iya mbere tukaza kuhafata isomo.

Nyirabahire Languide, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witabiriye uwo munsi, ashima abatuye Akagari ka Rugando uburyo bafatanya mu bikorwa by’iterambere, bituma kagaragaza isura nziza nk’ururembo rw’igihugu.

Agira ati “Guhura ni ukwishimira ibyagezweho, gusuzuma aho tugeze, ni n’umwanya wo gutekereza ku yindi mishinga.”

Igikorwa cy’ubusabane no kwifurizanya umwaka mushya ni igikorwa ngarukamwaka mu kagari ka Rugando, aho bahuza abagatuye mu byiciro binyuranye birimo guhuza abana bato, guhuza urubyiruko, guhuza abakuru byose bigasozwa no guhuza abavuga rikumvikana n’abandi bafatanyabikorwa b’akagari.

Abanyarugando basangira ubunani (Ifoto/Panorama)

Abanyarugando basangira ubunani (Ifoto/Panorama)

Abanyarugando basangira ubunani (Ifoto/Panorama)

Abanyarugando basangira ubunani (Ifoto/Panorama)

Abanyarugando basangira ubunani biba n’umwanya wo kuganira (Ifoto/Panorama)

Abanyarugando basangira ubunani (Ifoto/Panorama)

Abanyarugando basangira ubunani biba n’umwanya wo kuganira (Ifoto/Panorama)

Diane Furaha wari umusangiza w’amagambo akaba n’umushyushyabirori (Ifoto/Panorama)

Gahongayire Angelique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugando ashimira abaturage ubufatanye bagira mu iterambere ry’akagari kabo (Ifoto/Panorama)

Nyirabahire Languide, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza yakirwa n’abitabiriye uwo munsi (Ifoto/Panorama)

Murekatete Patricia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura yakirwa n’abatuye Akagari ka Rugando bitabiriye umunsi w’ubunani (Ifoto/Panorama)

Nyiridandi Mapambano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko akaba yarigeze kuyobora Umurenge wa Kimihurura yatumiwe mu busabane (Ifoto/Panorama)

Ubusabane bwaranzwe no gusangira ibyo kurya n’ibyo kunywa (Ifoto/Panorama)

Murekatete Patricia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura ageza ubutumwa ku bitabiriye ubusabane (Ifoto/Panorama)

John Mirenge Umukuru w’Akanama k’iterambere ka Rugando ashimira abo bafatanya mu guteza imbere Akagari kabo (Ifoto/Panorama)

Nyirabahire Languide, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Wungirije ushinzwe imibereho myiza ashimira abaturage ba Rugando ibikorwa byabo mu iterambere (Ifoto?Panorama)

Abitabiriye ubusabane bacinye n’umudiho (Ifoto/Panorama)

Abitabiriye ubusabane bacinye n’umudiho (Ifoto/Panorama)

Abitabiriye ubusabane bacinye n’umudiho (Ifoto/Panorama)

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities