Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze umwe mu bashinzwe imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, akekwaho kwiha ububasha akora inshingano za Polisi ishami rishinzwe Umutekano mu muhanda.
Uretse kwiha inshingano za Polisi, Ngayaberura Jean Claude, anakurikiranyweho gusaba ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda umwe mu bakora uyu mwuga witwa Mubane Jean Paul ubwo yamufataga atwaye moto nta ruhushya rwo kuyitwara afite.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yavuze ko Ngayaberura yafashwe ku itariki 20 Gicurasi kubera kwiha ububasha bw’urwego rwa Leta no kurwiyitirira agamije kwaka ruswa.
Yavuze ko afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamugari mu gihe iperereza rikomeje.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ryo rifite ububasha bwo gusaba umuntu uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, kandi ni na ryo rihana utarufite.
“Ubwo Ngayaberura yari mu kazi ko kugenzura imyitwarire ya bagenzi be, yaje guhura na Mubane, maze aramuhagarika; amubaza uruhushywa rwo gutwara moto, undi ararubura. Yahise afata moto ya Mubane, hanyuma amusaba biriya bihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amureke akomeze. Mubane yahise abimenyesha Polisi y’u Rwanda, ihita iza, maze ifatira Ngayaberura mu cyuho.” IP Kayigi.
IP Kayigi yakomeje avuga ko byavuzwe kenshi ko ruswa itemewe mu Rwanda ariko abantu bamwe bakomeje kuvunira ibiti mu matwi. Kuyirwanya biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere.Umuntu wese uzayisaba, uzayitanga, n’uzayakira amenye ko azafatwa.
Icyo amategeko avuga kuri ruswa
Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Panorama
