Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kisaro: Kudasobanukirwa byatumye abaturage batanga amakuru atariyo mu byiciro by’ubudehe

Abaturage ba Kisaro bakurikirana ikiganiro cyateguwe na PAX PRESS gihuza abayobozi n'abayoborwa.

Abaturage bo mu murenge wa Kisaro, akarere ka Rulindo bavuga ko kudasobanukirwa na gahunda y’ibyiciro by’ubudehe, ari byo byabateye gutanga amakuru atari yo, bituma bashyirwa mu byiciro bidahuje n’amikoro yabo. Ubu biteguye gutanga amakuru nyayo afasha gushyirwa aho bakwiye.

Kutamenyeshwa ikigamijwe muri gahunda y’ikusanyamakuru mu budehe ni kimwe mu byatumye bamwe mu baturage ba Kisaro batanga amakuru atari yo, bibaviramo gushyirwa mu byiciro bidahwanye n’imibereho yabo.

Ni byo Mukashema Alphonsine, utuye mu kagari ka Murama, umurenge wa Kisaro, yashimangiye mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” ari na wo dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ubushize bashyira ingo mu byiciro, batubazaga amakuru, ariko ntitwari tuzi icyo bigamije”. Akomeza atanga urugero nk’aho abakusanyamakuru barabazaga bati “Urya kangahe ku munsi?”, agasubiza ko ari kabiri, bakumva ko yishoboye. Bakongera kumubaza ko afite inzu, agasubiza ko ayifite, nyamara imeze nka nyakatsi.

Ibi Mukashema abihuza n’abaturage bitabiriye icyo kiganiro. Bemeza ko batigeze bamenyeshwa ikigamijwe mu ikusanyamakuru ku budehe icyo gihe. Nyamara, Twagirayesu umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, utuye mu kagari ka Murama, si ko abibona. Yemeza ko abaturage bahawe amakuru ahagije binyuze mu nama zitandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kisaro, Arcade Kabayiza, yemera ko hari abaturage batanze amakuru atari yo bikaba byaranagize ingaruka ku byiciro by’ubudehe. Ariko ntiyemeranywa n’abavuga ko batasobanukiwe na gahunda y’ibyiciro by’ubudehe. Agaragaza ko uburangare no kutitabira inama ari byo byatumye bamwe badasobanukirwa, bikabaviramo kubeshya.

Yagize ati “Ibyiciro bijya kubaho amakuru wayabarizwaga mu rugo rwawe ndetse no ku mbuga y’umudugudu. Hari ukuntu byabayeho, abantu bamwe bakaza mu nama abandi ntibaze kandi ari ho hatangirwaga amakuru yifashishwa mu ishyirwaho ry’ibyiciro by’ubudehe”.

Ubushakashatsi kuri gahunda y’ibyiciro by’ubudehe, bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International Rwanda, bwo muri Mata 2019, bwagaragaje ko abaturage batasobanukiwe neza n’icyo iyi gahunda yari igamije.

Bwerekana ko ikusanyamakuru baryitiranyije n’ibarura risanzwe bituma batanga amakuru uko babyumva. Abagera kuri 49,4 kw’ijana ntibishimiye uburyo ikusanyamakuru ryakozwe, bagasaba ko hazakorwa amahugurwa abayobozi n’abaturage bakigishwa bihagije kugira ngo amakuru atangwa ashingire ku kuri.

Gahunda y’ibyiciro by’ubudehe yatangiye mu mwaka wa 2011, ikaba yarashyiriweho gufasha igihugu mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu rwego rwa gahunda yo kurwanya ubukene. Yavuguruwe mu mwaka wa 2014 hahindurwa amazina y’ibyiciro ubu ikaba yitegura kuvugururwa bwa kabiri mu rwego rwo gushyira buri muturage mu cyiciro gihuje n’ubushobozi bwe.

Inkuru dukesha PAX PRESS (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities