Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro yafashe abagabo babiri, barimo umupfumu, bakurikiranyweho gushuka umugore bakamwambura amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni enye n’ibihumbi Magana abiri (4,200,000Frw).
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abo bagabo bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana ni Nishyirimbere Boniface w’imyaka 42 usanzwe ari umupfumu na Kanyenzira Adolphe ufite imyaka 40. Bashutse Niyonsaba Zahara w’imyaka 48, bamubwira ko bagiye kumufatira umujura wibye musaza we amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600,000Frw).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bagabo babiri bari bafite amakuru ko musaza wa Niyonsaba Zahara yibwe amafaranga agera ku bihumbi Magana atandatu, ndetse ko muri uwo muryango basigaranye andi menshi, bateka umutwe wo kuyabambura yose.
Yagize ati “Ubundi mu muryango wo kwa Niyonsaba Zahara umwana wabo yakorewe impanuka arapfa, umuryango uhabwa amafaranga menshi barayagabana. Musaza wa Niyonsaba yahawe agera ku bihumbi Magana atandatu, ariko abantu baza kuyamwiba.”
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Niyonsaba avuga ko ibyo byose biba Kanyenzira Adolphe yari umufundi muri uwo muryango ndeste azi neza ko bafite amafaranga menshi. Yahise ababwira ko yababonera umupfumu wabafasha kugarura ayo bibwe.
Ati “Kanyenzira akimara kumva ibibazo bahuye nabyo yababwiye ko azi umupfumu wabafasha kubona umuntu wabibye amafaranga akaba yahita ayagarura. Yahise abajyana kwa Nishyirimbere Boniface usanzwe uzwiho ibikorwa by’ubupfumu muri uwo murenge wa Kiziguro.”
Bageze ku mupfumu kuko ngo yari afite amakuru yose ko bafite amafaranga menshi, yabategetse kujya kuzana amafaranga yose bafite kuri banki kugira ngo abone kubafasha kugarura yayandi ibihumbi Magana atandatu bibwe.
Nk’uko bigaragazwa n’impapuro zo kuri banki babikurijeho, Niyonsaba Zahara yabikuje amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi Magana abiri (4,200,000Frw) , ayazanira umupfumu Nishyirimbere. Aha hari n’umumotari wemeza ko yakuye Niyonsaba kuri banki akamugeza ku rugo rw’umupfumu, bageze iwe yarayamwatse atangira ubupfumu bwe nyuma ngo amuha agaseke karimo ibintu ariko abategeka ko bagapfundura bageze mu rugo kandi bakagapfundura ari uko babanje kumuhamagara kuri telefoni ye.
Niyonsaba na murumuna we bageze mu rugo bagerageje guhamagara wa mupfumu basanga telefoni ntibaho, bahise bapfundura ka gaseke basangamo ivu ndetse n’impapuro zisanzwe.
Ubwo buriganya bwabaye tariki 03 Ukuboza 2018, bukeye tariki 04 Niyonsaba yagiye kwitabaza Polisi, Umupfumu Nishyirimbere yahise afatwa hakomeza gushakishwa Kanyenzira na we yaje gufatwa tariki 02 Mutarama 2019.
Aba bombi Polisi yabashyikirije Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana bakekwaho.
Panorama
