Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kiziguro: Umupfumu akurikiranweho ubwambuzi bushukana bw’amafaranga asaga miliyoni enye

Polisi  ikorera  mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro yafashe abagabo babiri, barimo umupfumu, bakurikiranyweho gushuka umugore bakamwambura amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni enye n’ibihumbi Magana abiri (4,200,000Frw).

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abo bagabo bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana ni Nishyirimbere Boniface w’imyaka 42 usanzwe ari umupfumu na Kanyenzira Adolphe ufite imyaka 40. Bashutse Niyonsaba Zahara w’imyaka 48, bamubwira ko bagiye kumufatira umujura wibye musaza we amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze  ko  bariya bagabo babiri  bari bafite amakuru  ko musaza wa Niyonsaba Zahara yibwe amafaranga agera ku bihumbi Magana atandatu, ndetse ko muri uwo muryango basigaranye andi menshi, bateka umutwe wo kuyabambura yose.

Yagize ati “Ubundi mu muryango wo kwa Niyonsaba Zahara umwana wabo yakorewe impanuka arapfa, umuryango  uhabwa  amafaranga menshi barayagabana. Musaza wa Niyonsaba yahawe agera ku bihumbi Magana atandatu, ariko abantu baza kuyamwiba.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Niyonsaba avuga ko  ibyo byose biba Kanyenzira Adolphe  yari umufundi  muri uwo muryango ndeste azi neza ko bafite amafaranga menshi. Yahise  ababwira ko yababonera  umupfumu wabafasha kugarura ayo  bibwe.

Ati “Kanyenzira akimara kumva ibibazo bahuye nabyo yababwiye ko azi umupfumu wabafasha kubona umuntu wabibye amafaranga akaba yahita ayagarura. Yahise abajyana kwa Nishyirimbere Boniface usanzwe uzwiho ibikorwa by’ubupfumu muri uwo murenge wa Kiziguro.”

Bageze ku mupfumu kuko ngo yari afite amakuru yose ko bafite amafaranga menshi,  yabategetse kujya kuzana amafaranga yose bafite kuri  banki  kugira ngo abone kubafasha kugarura yayandi ibihumbi Magana atandatu bibwe.

Nk’uko bigaragazwa n’impapuro zo kuri banki babikurijeho, Niyonsaba Zahara yabikuje amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi Magana abiri (4,200,000Frw) , ayazanira umupfumu Nishyirimbere. Aha hari n’umumotari wemeza ko yakuye Niyonsaba kuri banki akamugeza ku rugo rw’umupfumu,  bageze iwe  yarayamwatse  atangira ubupfumu bwe nyuma ngo amuha agaseke karimo ibintu  ariko abategeka ko bagapfundura bageze mu rugo kandi bakagapfundura ari uko babanje kumuhamagara kuri telefoni ye.

Niyonsaba na murumuna we bageze mu rugo bagerageje guhamagara  wa mupfumu basanga  telefoni ntibaho, bahise bapfundura  ka gaseke basangamo ivu ndetse n’impapuro zisanzwe.

Ubwo buriganya bwabaye tariki 03 Ukuboza 2018, bukeye tariki  04  Niyonsaba yagiye kwitabaza Polisi, Umupfumu Nishyirimbere yahise afatwa hakomeza gushakishwa  Kanyenzira na we yaje gufatwa tariki 02 Mutarama 2019.

Aba bombi  Polisi yabashyikirije Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)  kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana  bakekwaho.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities