Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Kubera izuba ryo muri Quatar igikombe cy’isi cya 2022 kizaba mu Ugushyingo

Mu gihe byari bimenyerewe ko igikombe cy’isi gikunze kuba mu mezi ya Kamena na Nyakanga FIFA yarangije kwemeza ko igitaha cy’umwaka wa 2022 kizaba hagati mu kwezi k’Ugushyingo kugeza  mu k’Ukuboza, kubera izuba ry’igikatu rikunze kuba muri Quatar.

Iyi myanzuro yafashwe mu nama y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yateranye ku wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018, yemeza ko bitewe n’izuba riba riri mu gihugu cya Quatar mu mezi ya Kamena na Nyakanga, bidashoboka ko byakorohera abantu batamenyereye ubu bushyuhe kuba bari muri iki gihugu. Iyi nama yemeje ko igikombe cy’isi cya 2022 kizaba hagati ya tariki 21 Ugushyingo na 18 Ukuboza.

Kuri ubu abantu benshi baribaza niba muri aya mezi amashampiyona atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi azahagarara kuko muri aya mezi igikombe cy’isi kizaberamo, ubusanzwe yabaga ageze aharyoshye kandi akurikiranwa n’abantu benshi.

Igokombe cy’isi 2022 gishobora kuzaba icya nyuma kitabiriwe n’amakipe 32 kuko biranugwanugwa ko ashobora kuzava kuri 32 akaba 48.

Igihugu cya Quatar giherereye ku mugabane wa Aziya imwe mu migabane izwi ho kugira ikigero cy’ubushyuhe kiri hejuru dore ko mu mezi ya Kamena na Nyakanga iki gihugu kiba kiri hagati ya dogire Celsius 45 na 50, bikaba byagora abantu benshi barimo abanyaburayi kwihanganira ubu bushyuhe.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities