Benshi mu bahinzi b’i Nasho na Mpanga mu karere ka Kirehe barishimira intambwe bamaze gutera aho kuri ubu binjiza amafaranga arenga ibihumbi 700 kuri hegitari imwe, bakura mu buhinzi bwiganjemo ubw’ibigori, soya, ibishyimbo n’imboga.
Ibi bavuga ko babikesha umushinga wo kuhira i musozi ubagejeje ku musaruro wa toni 5 kugeza ku 10 kuri hegitari.
Kansangire Violette ni umuhinzi wa kijyambere. Aratembera mu mirima yahinzemo ibigori akoresha imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV 4.
Iyi nkuru yo kwinjiza amafaranga menshi ngo ntiyahozeho, yatangiranye na gahunda yo kuhira i musozi.
Barekayo Nicodemu ni undi muhinzi wa Kijyambere ugereranya izi mpinduka n’izuba ryarashe ahari umwijima ukabije. Inkuru ye ayihera mu myaka ya 1985 ubwo yageraga muri aka gace.
Aba bahinzi ni bamwe mu barenga 2099 bibumbiye hamwe bamaze imyaka irenga 3 babyaza umusaruro uyu mushinga.
Barekayo Nicodemu amaze kubaka inzu 4 z’ubucuruzi, ku mwaka ashobora kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 10.
Ni mugihe Kansangire Violette amaze kwigeza kuri byinshi birimo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso na Daihatsu zimufasha muri uyu mwuga we, amaze gutera imbere no mu bworozi bumufasha kubona ifumbire, kuri ubu atunze ingurube zirenga 300 n’inkoko zirenga 3500.
Umuyobozi w’uyu mushinga wo kuhira i musozi wa NASHO, Dr Magnifique Ndambe Nzaramba avuga ko kuva uyu mushinga utangiye umaze kugira umusaruro ugaragara, aha arifashisha urugero rw’agaciro k’uyu mushinga n’inyungu imaze kuvamo.
Uyu mushinga uri ku buso bungana na hegitari 1.173 ukoreramo abahinzi barenga 2.000 bibumbiye muri koperative NAICO.
Umwaka w’ihinga 2019 B muri rusange muri iki cyanya cyuhirwa hasaruwe ibigori bingana na toni 2800 zirimo 1960 zagiye ku isoko izi zavuyemo amafaranga agera kuri miliyoni 490, soya yasaruwe muri icyo gihembwe cy’ihinga yavuyemo miliyoni 64. Muri rusange binjije arenga miliyoni 500.
Inkuru dukesha RBA yakozwe na Jean Paul Rutikanga
