Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA

Rutahizamu wa Argentina na Paris St-Germain Lionel Messi yegukanye igihembo cy’umukinyi mwiza wa FIFA mu 2022 ku ruhande rw’abagabo.

Uyu mukinyi w’imyaka 35 yatsinze ba rutahizamu babiri b’Abafaransa, Kylian Mbappe bakinana muri Paris Saint-Germain na Karim Benzema ukinira Real Madrid.Aba bakinnyi bombi kandi bakinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Messi ni we yari kizigenza w’ikipe y’igihugu cya Argentina iherutse kwegukana igikombe cy’isi yose riherutse kubera muri Qatar, akaba yashoboye gutsindira igihugu cye ibitego 27 mu mikino 49 mu mwaka w’imikino wa 2021-22.

Alexia Putellas wa Barcelona na we yegukanye igihembo cy’umukinyi mwiza w’umwaka ku ruhande rw’abagore.

Messi, inyuma yo gutsindira iki gihembo ku ncuro ya kabiri avuga ati: “Binteye ishema, uyu mwaka wabaye udasanzwe kandi biranejeje cyane. Iyo bataba abakinyi bagenzi banjye, sinari kuba ndi  hano, Nageze ku nzozi nari maranye igihe kirekire cyane. Ni abantu bake cyane bashobora kugera kuri iyi ntambwe kandi ni umugisha nagize kuyigeraho.”

Mu birori byabereye i Paris, Lionel Scaloni, wari umutoza wa Argentina igihe yegukanaga igikombe cy’isi yose ku nshuro ya gatatu, ni we yagenywe nk’umutoza w’umwaka ku ruhande rw’abagabo.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore w’u Bwongereza, Sarina Wiegman yegukanye igihembo cyagenewe umutoza mwiza w’umwaka ku ruhande rw’abagore ni nyuma yo kuyobora the Lionesses mu ntsinzi y’igikombe European Championship.

Umuzamu wa Aston Villa ukomoka muri Argentina , Emiliano Martinez nawe yahawe igihembo nk’ umuzamu mwiza mu bagabo, mu gihe umwongerezakazi, Mary Earps yacyegukanye ku ruhande rw’abagore.

Martinez w’imyaka 30, yafashije igihugu cye gutsindira igikombe c’isi yose, mu gufata penalties enye zose igihe batsinda Ubufaransa ku ma penalties mu mukino rwa nyuma.

Earps asanzwe akinira ikipe ya Manchester United muri shampiyona y’abagore, Women’s Super League, yatangiye mu kibuga mu mikino itandatu yose y’Ubwongereza muri Euro 2022 igihe begukanaga aya marushanwa.

Abakinnyi Cumi n’umwe ba mbere ku isi yose ku ruhande rw’abagabo ni aba: Thibaut Courtois; Achraf Hakimi, Virgil van Dijk, Joao Cancelo; Kevin De Bruyne, Luka Modric, Casemiro; Lionel Messi, Erling Haaland, Karim Benzema, Kylian Mbappe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities