Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Madagascar: Andry Rajoelina wigeze kuba Perezida yagarutse ku butegetsi

Andry Rajoelina wabaye Perezida wa Madagascar kuva mu 2009 kugeza mu 2014 yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu.

Andry Rajoelina wigeze kuba Perezida wa Madagascar (Madagasikari) kuva mu 2009 kugeza mu 2014, yongeye kugaruka ku butegetsi nyuma yo gutsinda igice cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu, nk’uko Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yabitangajwe ku wa kane tariki ya 27 Ukuboza 2018 bibigaragaza.

Nk’uko tubikesha Al Jazeera, Hery Rakotomanana, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko Andry Rajoerina yatsinze Marc Ravalomanana, na we wabaye Perezida wa Madagascar kuva mu 2002 kugeza mu 2009, bari bahanganye muri iki kiciro cya kabiri mu matora yatangiye ku wa 19 Ukuboza 2018.

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yagiye ahagaragara ikaba yerekana ko Andry Rajoelina yatsinze ku majwi 55 ku ijana y’abaturage bitabiriye amatora, na ho Ravalomanana bari bahanganye yabonye amajwi asaga gato 44 ku ijana.

Marc Ravalomanana yahise yamagana iyi mibare atangaza ko amatora yabayemo ubujura burenze urugero.

Al Jazeera ivuga ko biteganyijwe ko ibyavuye mu matora ntakuka bizatangazwa mu minsi ine nubwo byitezwe ko Ravalomanana ashobora kujurira asaba gusubiramo amatora.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities