Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Menya Iteganyagihe Rya Gicurasi Mu Gihembwe Cya Kabiri

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2026 (kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 28 na 105, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice.

Ibi ni ibyemezwa na Meteo Rwanda.

Iki kigo kivuga ko imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane hagati y’italiki cumi n’imwe (11) na cumi n’eshatu (13).

Ibice byinshi by’Uturere twa Musanze na Rubavu, Amajyaruguru y’Uturere twa Burera, Rutsiro na Nyabihu n’ibice byo hagati n’Amajyepfo by’Uturere twa Nyamasheke na Rusizi niho hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’ahandi.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’Amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 29, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 19.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Meteo Rwanda isaba abantu gukomeza ingamba zo kwirinda ibiza by’ubwoko bwose.

Iki kigo kandi giherutse gutangaza ko Mata, 2026 yagize imvura nke ugereranyije n’uko byagenze umwaka wabanje, ibi bikaba ikimenyetso cy’uko impeshyi yazatangira hakiri kare, ikazashyuha cyane.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities