Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

MINICOM igiye gufatira ibihano abatubahiriza ibiciro byashyizweho

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye abacuruzi kubahiriza ibiciro byashyizweho ku biribwa bimwe na bimwe nk’umuceri, ibirayi n’ifu y’ibigori izwi nka kawunga, kuko mu minsi iri imbere uzasangwa anyuranya nabyo azafatirwa ibihano.

Hashize ibyumweru bike Leta igabanyije ibiciro by’ibiribwa birimo umuceri, ifu y’ibigori izwi nka kawunga n’ibirayi.

Abacuruzi baganiye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko iri gabanuka rigaragara hamwe na hamwe ku masoko nk’uko binemezwa na bamwe mu baguzi. Nyamara ariko hari abaguzi bavuga ko hari abacuruzi batubahiriza ibi biciro.

Abacuruzi bo bavuga ko bari kubahiriza ibiciro byashyizweho, nubwo hari abagaragaza ko hakwiye ubukangurambaga kuri izi mpinduka.

Usibye kubusanya ibiciro ku kintu kimwe Leta yashyiriyeho igiciro rusange, hari n’abacuruzi batamanika ibiciro aho ababagana bareba nkuko bigaragazwa n’abaguzi hirya no hino ku masoko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko ubu harimo gukorwa ubujyanama basaba abacuruzi kubahiriza ibiciro byashyizweho kuko bitabahombya kandi bakamanika ibiciro ahagaragara. Abasaba kandi kutimana ibicuruzwa biri mu bubiko bagamije guhenda abaguzi ashimangira ko mu minsi iri imbere abazakomeza gukora ibi bazabihanirwa.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tariki 19 Mata 2023, rivuga ko nyuma yo gukurwaho k’umusoro ku nyongeragaciro ku bintu bimwe na bimwe ndetse hakurikijwe ibyavuye mu biganiro n’abacuruzi, hashyizweho ibiciro bishya aribyo ko ifu y’ibigori izwi nka Kawunga igura Amafaranga 800 ku kilo, umuceri w’intete ngufi ugura 820 ku kilo, umuceri w’intete ndende ni 850 ku kilo, naho basmati ni 1455 ku kilo.

Ibi biciro bishya kandi bigena ko ku isoko ikilo cy’ ibirayi bya kinigi ari 460, kirundo 440, Twihaze ikagura 430, naho ibirayi bya Kinigi ntibirenze 410.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.