Minisitiri w’ingabo za Mozambique, Cristóvão Artur Chume, kuri uyu munsi yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu karere ka Mocímboa da Praia, mu rwego rwo kureba aho ibikorwa byo kubungabunga umutekano n’intambwe imaze guterwa mu kurwanya iterabwoba muri icyo gihugu bigeze.
Yari aherekejwe na Brigadier General Tomás Francisco João Mponha, usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka (FADM), hamwe n’abandi basirikare bakuru bo muri Mozambique.
Itsinda rye ryakiriwe ku cyicaro gikuru cya Rwanda Security Forces yakirwa n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado, Brigadier General CM Mujuni, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo.
Muri uru ruzinduko, Brigadier General CM Mujuni yagejeje kuri Minisitiri Chume raporo y’imiterere y’umutekano muri Cabo Delgado, agaragaza aho ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba bigeze, uburyo abaturage bakomeje gusubira mu byabo n’uruhare rw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kugarura ituze n’imibereho isanzwe mu bice byari byarazahajwe n’umutekano muke.
Minisitiri Chume yashimye cyane ubunyamwuga n’ubwitange by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu guhashya imitwe y’iterabwoba mu Majyaruguru ya Mozambique, cyane cyane muri Cabo Delgado, avuga ko umusanzu w’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu kongera icyizere cy’abaturage no gutuma ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abaturage bisubira ku murongo.
Yanashimangiye ko Guverinoma ya Mozambique yishimiye ubufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi, avuga ko igihugu cye gifite ubushake bwo gukomeza iyo mikoranire mu nzego z’umutekano, igisirikare ndetse no mu zindi nzego z’iterambere.
U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga 2021, mu rwego rwo gufasha icyo gihugu guhangana n’imitwe y’iterabwoba yari yarafashe ibice byinshi bya Cabo Delgado.
Kuva icyo gihe, ibikorwa bihuriweho hagati ya RSF n’ingabo za Mozambique byatumye uduce twinshi twari twarigaruriwe n’abo barwanyi twongera kugaruzwa mu maboko ya Leta.
Mozambique iherutse kwiyemeza ko ari yo izajya ihembera u Rwanda umutekano ruyirindira nyuma y’uko abo mu Bumwe bw’Uburayi batangaje ko batazakomeza kubikora.

















































































































































































