Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu turere dutatu tw’Iburasirazuba hamenwe litiro zirenga 5000 z’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Bugesera, ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, bakoze umukwabu wo gufata abakora n’abacuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge hafatwa litiro 5106 z’inzoga  zitemewe zimenerwa mu ruhame.

Uyu mukwabu bawukoze mu mperza z’icyumweru gishize, aho mu karere ka Nyagatare hafatiwe litiro zigera ku 4530 mu baturage bane, mu karere ka Gatsibo hafatiwe litiro zisaga 20 zizwi ku izina ry’Umuvinyo zihetswe kuri moto itagira ibyangombwa, mu gihe mu karere ka Bugesera hafatiwe litiro 540 zizwi ku izina ry’umugorigori.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yashimiye abaturage uruhare rwabo bakomeje kugaragaza batanga  amakuru y’abazikora bakanazicuruza.

Yagize ati “Izi nzoga kugira ngo zifatwe bituruka ku makuru ahanini tuba twahawe. Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’izi nzoga kuko nazo zifatwa nk’ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka mbi k’umutekano wabo ndetse n’ubuzima bwabo. Tukaba tubasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kugira ngo izi nzoga n’ibiyobyabwenge bicike”.

CIP Twizeyimana yanibukije abaturage ko izi nzoga zigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano ari nayo mpamvu Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese uzigiramo uruhare mu kuzikora no kuzicuruza.

Yagize ati “Zigira uruhare mu gukurura ibyaha bihungabanya umutekano birimo; urugomo, ubujura, ihohotera, amakimbirane mu miryango n’ibindi. Tukaba dusaba buri wese kumva ko kuzirwanya ari inshingano ze atanga amakuru, ibiyobyabwenge bikabasha kurwanywa cyane ko byangiza urubyiruko rw’u Rwanda kandi arirwo mbaraga z’igihugu.”

Usibye kuba uzifatanwe zimugusha mu gihombo kuko acibwa amande, yanabibukije ko izi nzoga zangiza ubuzima bw’abazinywa, zibatera indwara zitandukanye mu mubiri zishobora no kubaviramo izidakira.

Izi nzoga zikaba zaramenewe mu ruhame ba nyirazo bajyanwa ku mirenge yabo gucibwa amande.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50,000frw) kugera ku bihumbi Magana atanu (500,000frw), ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities