Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Polisi yafashe umucuruzi wari unyereje imisoro isaga Miliyoni enye kuri Caguwa

Hirya no hino mu gihugu Polisi y’u Rwanda imaze iminsi iri mu bikorwa byo kurwanya abantu bambutsa ibicuruzwa bakabyinjiza mu gihugu bidasoze.

Ni muri urwo rwego Tariki 08 Ukwakira ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka umuturage witwa Bizimana Edouard, mu nzu ye basangamo amabalo 20 y’imyenda ya caguwa yinjije mu gihugu idasoze.

Ikigo k’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) kivuraga ko uriya mucuruzi yari anyereje umusoro ungana na Miliyoni enye n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi  avuga ko Polisi  ikimara kumenya amakuru yahise itegura igikorwa cyo gusaka mu rugo  kwa  Bizimana,  koko  bamusangana amabalo 20 y’imyenda ya caguwa.

CIP Karekezi yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko uriya mucuruzi acuruza imyenda ya magendu ya caguwa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu bagiye iwe baramusaka koko bamusangana iriya myenda.”

Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kagaragariza inzego z’umutekano mu kurwanya abanyabyaha. Agaragaza ko umuntu ukora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko aba arimo guhombya igihugu kuko aba anyereza imisoro.

Yagize ati “Abakora ubucuruzi bwa magendo baba barimo kunyereza imisoro ya leta, kandi nta muntu uyobewe ko imisoro n’amahoro aribyo byubaka igihugu kigashobora gutera imbere.Turashimira abaturage bakomeje kugaragaza bene bariya bacuruzi.”

Mu  Ntara y’Amajyepfo hamaze iminsi havugwa ubucuruzi bwa magendo y’imyenda ya Cagugwa, mu minsi ishize hari undi muturage  Polisi yafatanye  amabalo 21 y’imyenda ya caguwa.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities