Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe -Guverineri Gatabazi

Hon Gatabazi JMV aganira n'abaturage nyuma y'umuganda (Photo/Northern Province)

Panorama

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi, yakanguriye abaturage b’akagari ka Kabushinge, mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bahawe ubutumwa bwo guharanira ko imiryango yabo izira amakimbirane kandi ikarangwa no gushyira hamwe kugirango ibashe kwiteza imbere kuko byagaragaye ko irangwamo ubukene itaburamo amakimbirane.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, ni ubutumwa yatanze  ku wa gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018, mu muganda udasanzwe wo gusubukura igikorwa cyo kubaka amashuri mu karere ka Musanze cyari cyarasubitswe, ahubakwaga ibyumba 13 mu murenge wa Rwaza. Yari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Musanze ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Supt Aphrodis  Gashumba n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge wa Rwaza.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bagera kuri magana atanu bari bitabiriye uyu muganda, Guverineri Gatabazi yabakanguriye kugira uruhare  ku mutekano w’aho batuye. Agira ati “Umutekano ureba buri muturarwanda wese. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke.”

Yakanguriye aba baturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo cyangwa hagati yabo no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho. Yabagiriye inama yo kujya begera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira,  bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

Aha yagize ati “Nta rugo rwatera imbere rurimo amakimbirane, nta mwanya wo gukora no kwiteza imbere abarugize babona. Nyamara iyo rurimo ubwumvikane, rushobora kwiteza imbere ari na ryo terambere ry’igihugu muri rusange kuko rigomba guhera ku ngo zacu. Mugomba kugira imiryango ibanye neza kandi ishyize hamwe, n’ibindi byose byazagerwaho.”

Mu bindi yavuzeho, harimo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano aho yasabye abaturage kubitangaho amakuru aho biri hose kandi bakarushaho kurangwa n’isuku kuko ari isoko y’ubuzima.

Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora. Yabasabye kujya bategura  neza umuganda hakurikijwe ibigomba gukorwa, kandi bagakomeza kwitabira n’izindi gahunda za Leta.

Supt Gashumba mu ijambo yahavugiye, yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge  biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yagize ati “Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya n’amafaranga.”

Yagiriye inama abaturage yo kujya banywa, ndetse bagacuruza   ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Supt Gashumba yababwiye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Guverineri Gatabazi JMV aponda sima (Photo/Northern Province)

Abitabiriye umuganda bahererekanya amatafari (Photo/Northern Province)

Guverineri Gatabazi ari ku gikwa yubaka (Photo/Nothern Province)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities