Abatuye mu kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge batangaza ko itorero ryo ku mudugudu rizafasha kurushaho kwimenya no kugira ishyaka ryo gukunda igihugu, bakabyaza umusaruro n’amahirwe bafite binyuze mu masibo, bityo bikabafasha kwishakamo ibisubizo, kwigira no gusubiza umuco w’abanyarwanda agaciro kawo. Bikazanabafasha kurangwa n’ikerekezo kimwe bahuriyeho mu guharanira kwiteza imbere kandi bafite ishema ryo guteza imbere Igihugu.
Ibi babitangarije mu gitaramo k’inkera y’imihigo no kuvuga amacumu, aho abaturage batuye imidugudu igize akagari ka Mumena bose bahuriye mu mu mudugudu wa Kiberinka, bakibutswa ko bafite imyumvire imwe n’Indangagaciro basangiye mu kubaka ubumwe bwabo no gukunda Igihugu; ko buri wese afite inshingano n’imigambi yo gukunda Igihugu, bityo ko uburyo bwo kuyigeraho ari uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa.
Umukuru w’itorera ku rwego rw’Akagari ka Mumena, Semana Alphonse, avuga ko mu itorero ariho hari isoko ry’ibyiza byose abanyarwanda bakeneye mu kwiyubaka no kubaka Igihugu. Ko ari ryo gicumbi cy’ubupfura, Urukundo n’umuco w’amahoro, rikaba inzira yo kwishakamo ibisubizo no kwigira.
Agira ati “Itorero ku mudugudu ni ryo shingiro rikomeye cyane duha agaciro, kubera ko rigera ku banyarwanda bose. Rigamije kugira ngo abanyarwanda bose basobanukirwe neza amateka yacu, umuco wacu, basobanukirwe neza inkingi zikomeye zirimo Ndi Umunyarwanda, Ubumwe bw’abanyarwanda, ko ari ryo pfundo rikomeye cyane rituma twishakamo ibisubizo kuko tuba dusobanukiwe neza n’uko twakwitanga bihebuje ku bw’Igihugu cyacu.”
Uhagarariye inama nkuru y’abagore mu murenge wa Nyamirambo akaba umuturage utuye mu kagari ka Mumena, Nyirasafari Marie Solange, avuga ko gahunda y’itorero ry’umudugudu bayishimiye cyane, kuko biteze ko rizafasha buri muturage kuba intore, agasigasira indangagaciro z’ubutore mu byo akora byose, bikazabafasha kugera ku kerekezo k’iterambere igihugu kifuza, vuba kandi buri wese abigizemo uruhare.
Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’akagari ka Mumena, Bagaza Faustin, avuga ko isibo z’intore ku rwego rw’umudugudu zabafashije mu gukumira bimwe mu byaha byagaragaraga muri Mumena no kwimakaza isuku. Ashimangira kandi ko nta shuri ribaho ryaruta itorero.
Yagize ati “Hari byinshi tumaze kugeraho tubikesha iyi gahunda y’isibo, kuko turahura tukaganira kandi bidufasha no guhiga buri rugo rukagira umuhigo ari na ko twese ku rwego rw’umudugudu usanga tunafite imihigo; bikanadufasha gukurikirana tureba niba abaturage bahize ibyo biyemeje bari kubishyira mu bikorwa.”
Yakomeje agira ati “Nta shuri nzi riruta itorero nk’uko umukuru w’Igihugu cyacu akaba ari na we Ntore izirusha intambwe yavuze. Aha niho tuvoma ubutwari butuma igihugu cyacu kiba uko kimeze uyu munsi. Ikintu gikomeye kinarimo ni uko rikumira ibyaha kuko tuba twabaye umuntu umwe.”
Mbere y’umwaduko w’Abakoloni Itorero ry’Igihugu ryari IRERERO ry’Igihugu, rikarera abanyarwanda rikabubakamo imico myiza, [Indangagaciro]. Itorero rifite intego rusange yo kubaka Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda kandi ufite umuco w’Ubutore.
Byiringiro Jean Elysee

Abaturage ba Mumena mu nkera y’imihigo.

Abatuye Akagari ka <u,ema ba,uritse ibikoresho gakondo.

Abatuye Akagari ka Mumena bamuritse ibikoresho gakondo by’abanyarwanda.

Kayobotsi Pacifique
January 8, 2024 at 01:29
Itorero ni yosoko tuvomamo umuco
Gukubda igihugu,no kugira indangagaciro nyarwqnda