Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muri Gereza ya Mageragere hadutsemo indwara y’iseru

Muri Gereza ya Mageragere iri mu karere ka Nyarugenge, haravuga ko hadutsemo indwara y’iseru, ubu bikaba bitemewe ko hari abasura imfungwa n’abagororwa bari muri iyo gereza.

Nk’uko tubikesha Rado Rwanda, mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2018, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yatangaje ko abantu bagera kuri mirongo itanu bamaze gufatwa bajyanwa mu bitaro, kugeza ubu makumyabiri aribo basigayemo.

Sengabo avuga ko hafashwe ingamba zo gukurikirana icyo kibazo kugira ngo bakumire hatagira abandi bantu bafatwa ariko kandi nta muntu wo hanze wemerewe kujya gusura abafungiye muri iyo gereza.

Yakomeje atangariza Radio Rwanda ko uretse muri Gereza ya Mageragere nta handi hari hagaragara iyo ndwara.

Panorama

1 Comment

1 Comment

  1. Leon Rusanganwa

    January 29, 2019 at 19:46

    Igihugu nigitabare. Natwe dutange Kandi inama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities