Muri Gereza ya Mageragere iri mu karere ka Nyarugenge, haravuga ko hadutsemo indwara y’iseru, ubu bikaba bitemewe ko hari abasura imfungwa n’abagororwa bari muri iyo gereza.
Nk’uko tubikesha Rado Rwanda, mu makuru yo ku mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2018, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yatangaje ko abantu bagera kuri mirongo itanu bamaze gufatwa bajyanwa mu bitaro, kugeza ubu makumyabiri aribo basigayemo.
Sengabo avuga ko hafashwe ingamba zo gukurikirana icyo kibazo kugira ngo bakumire hatagira abandi bantu bafatwa ariko kandi nta muntu wo hanze wemerewe kujya gusura abafungiye muri iyo gereza.
Yakomeje atangariza Radio Rwanda ko uretse muri Gereza ya Mageragere nta handi hari hagaragara iyo ndwara.
Panorama

Leon Rusanganwa
January 29, 2019 at 19:46
Igihugu nigitabare. Natwe dutange Kandi inama