Bamwe mu bahinzi ba tungurusumu bo mu karere ka Musanze, bararira nyuma y’ibihombo batewe no kubura isoko y’umusaruro wabo uheze mu mirima.
Abo bahinzi bavuga ko tungurusumu ari kimwe mu bihingwa biza ku isonga mu murenge batuyemo,, aho amasoko y’icyo gihingwa yamaze kurenga imbibi z’u Rwanda bakagemura umusaruro wabo mubindi bihugu bya baturanyi .
Nyuma y’uko babonye ko igihingwa cya tungurusumu gikomeje kuzamura iterambere ryabo, ninako abaturage barushaho kuzihinga , ndetse nu buyobozi bugenda burushaho kubibakangurura ariko batunguwe nuko byageze mu gihe cy’isarura babwirwa ko amasoko yabo yahagaze kubera ikibazo cya COVID-19.
Abaturage barasaba Leta gushaka uburyo yabafasha kubonera umusaruro wabo isoko, dore ko igihe cyo gusarura cyarenze ukaba ukomeje kwangirikira mu mirima. Kandi igihombo gikomeye bahura na cyo ari uko ubuhinzi bwa tungurusumu buhenda, aho bagura imbuto ibahenze bagatera imiti, hakiyongeraho no kubura abaguzi.
Manizabayo Vital ati “Ikibazo cya tungurusumu kirakomeye twarayihinze tubura isoko, ni igihingwa twahinze turi benshi nyuma y’uko tubonye ko bitanga umusaruro. Uyu mwaka abantu bayihinze ari benshi bikubitiraho ko imipaka y’ibihugu twagemuriraga ifunze kubera COVID-19. Turi mu bihombo bikomeye”. Yongeye agira ati “Igihe cyo gusarura cyararenze ariko kubera kubura isoko twirinze gusarura ngo zitatuborana, bitera n’ingaruka zo kudahinga ibindi nk’ibyo birayi n’ibigori. Leta turayisaba ubuvugizi ikadushakira amasoko kuko ibihombo bikomeje kutugiraho ingaruka z’ubukene”.
Mukeshimana Drocella nawe ati “Twabonaga ko tungurusumu ari igihingwa gitanga umusaruro byihuse turitabira nk’uko ubuyobozi bwabidukanguriye, ariko turejeje none twabuze isoko ababasha kutugurira usanga ayo baduha ku kilo adashobora kugura ikilo cy’imbuto. Twabuze aho tubijyana byaheze mu murima igisigaye ni ukwangirika”.
hagati y’amafaranga 150 na 200, ku mbuto twaguze hafi 3000,
Yakomeje avuga ko imbuto baguze amafaranga ibihumbi bitatu (3.000Frw) ku kilo kimwe, ubu bayigurisha ku mafaranga ari hagati ya 150 na 200 ku kilo kimwe. Ati “twari twaragabanyije ubuhinzi bw’ibirayi kubera ubujura, twihingira tungurusumu kuko zo zitibwa cyane kandi zikanatanga umusaruro. Igihombo gitumye tudashobora no kongera guhinda indi myaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, na we aremeza ko abaturage bari mu bihombi bikomeye bishobora kugira ingaruka ku miryango yabo.
Avuga ko kubera umusaruro mwinshi, amasoko yo mu Rwanda yananiwe kuwugura bikubitiraho ko aho babigemuraga mu mahanga amasoko yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.
Yemeza ko yamaze kuganira n’abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Musanze, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amasoko.
Ati “Hari uburyo twaganiriye n’abashinzwe amakoperative na bizinesi mu karere, bavuga ko bagiye gufasha abaturage kuzahura n’abafatanyabikorwa batwara umusaruro wabo ahasigaye abaturage bakajya bishyurwa buhoro buhoro”.
Tungurusumu ni cyo gihingwa gitanga amafaranga menshi aho iyo bejeje ikiro kiba kiri mu bihumbi bibiri, aho bigaragara ko byari bimaze kubateza imbere.
Mu kumenya neza icyo inzego nkuru z’igihugu zishinzwe ubuhinzi zibivugaho, ku murongo wa telefoni Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko icyo kibazo RAB ishami rya Musanze igiye kugikurikirana.
Ubusanzwe abahinzi ba Tungurusumu bari basanzwe bafite isoko rikomeye muri Uganda, ifunga ry’imipaka ndetse n’icyorezo cya COVID-19 byatumye isoko riba ritoya cyane kandi umusaruro ari mwinshi.
Munezero Jeanne d’Arc

MUSEMAKWELI Prosper
September 8, 2020 at 17:52
UKUNTU INAHA ZIHENDA KOKO? BAGIYE BAZITUZANIRA KIMIRONKO?