Theoneste Nkurunziza/Musanze
Abatungwaga no guhiga inyamaswa zo muri Pariki y’ibirunga no kuyangiza bajya gushakamo inkwi, bahisemo kubireka bagakora imirimo y’ubukorikori, kuri ubu bibinjiriza amafaranga menshi.
Aba baturage bavuye mu bikorwa by’ubuhigi bibumbiye muri Koperative COOPAV, maze batangira gukora ubukorikori butandukanye. Ibi babigezeho babifashijwemo n’umuryango utegamiye kuri Leta, IGCP, wababumbiye hamwe hakurikijwe imyuga bazi gukora.
Nyirasafari Belancille atuye mu mudugudu wa Nyagisenyi, Akagari ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze. Ni umwe mu bahoraga muri Pariki ajya gutashya inkwi ariko ubu yahisemo kuba umuboshyi w’imitako itandukanye.
Avuga ko yishimiye kuba ari muri Koperative hamwe n’abandi, bikaba bimufasha mu rugo rwe. Agira ati “Mbere nahoraga njya muri Pariki gushaka yo inkwi, ariko ubu nkora ububoshyi bw’ibyibo, uduseke n’ibindi bimpa amafaranga yo kugura agasabune, nkigisha abana, ku kwezi mbona nk’ibihumbi makumyabiri.”
Bizimana Jean Bosco na we uri muri iyi koperative avuga ko akora ibihangano mu biti, birimo kubaza inkoni, kandi bimaze kumuteza imbere cyane. Agira ati “Urebye mbere twari abantu bahiga inyamaswa, nyuma twiteje imbere, tujya muri iyi Koperative; ubu mbasha kurihira abana ishuri nanaguzemo umurima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Claire Uwamariya, avuga ku kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Pariki y’ibirunga, yagaragaje ko kuri ubu abahoze ari ba rushimusi b’inyamaswa bahindutse abanyabukorikori, kandi bahinduye imyumvire.
Anabizeza gukomeza kubaba hafi mu gushaka isoko. Agira ati “Bagize imyumvire myiza, bakoraga ubushimusi bw’inyamaswa no kubangamira urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki, ariko ubu barahindutse. Nabamara impungenge rero kuko akeza karigura. Tuzakomeza kubafasha kumurika ibyo bakora.”
Ishyamba ry’ibirunga ryagizwe Pariki mu mwaka wa 1925. Iyi Pariki yatakaje ubuso bungana na hegitari ibihumbi umunani bitewe n’ubuhinzi bw’ibireti. Ni Pariki usangamo inyamaswa zidakunze kuboneka ahandi nk’ingagi, inzovu, imparage n’impongo.

Nyirasafari Belancille wahoze atashya muri Pariki y’ibirunga yabaye umuboshyi w’uduseke (Ifoto/Theoneste N.)
