Imirenge igize Akarere ka Musanze uko ari 15 yose yahagurukiye urugamba rwo guhangana n’umwanda. Ni nyuma y’uko Intara yose inenzwe n’Umukuru w’igihugu ubwo aheruka kubasura, akabasaba guhagurukira isuku kuko yasanze ari ikintu bakwiye kwitaho.
Iyo winjiye mu mujyi wa Musanze usanga hari ibyahindutse ndetse no mu mirenge iwukikije. Buri hantu hose uhasanga Kandagirukarabe, haba kwa muganga cyangwa hose hahurira abantu benshi. Ku biro by’akarere no ku mirenge hari amazi kuko mbere yo kwinjira urabanza ugakaraba mu rwego rwo guharanira isuku.
Mu muhanda nta muturage wahura na we atakarabye cyangwa atambaye inkweto. Abandi mu biganiro ndetse n’iwabo mu rugo usanga ikiza imbere ari isuku kuko usanga banajorana hagati yabo aho bateraniye, uwo basanze afite umwanda bagenzi be bakamugaya. Bamwe muri bo bati “ntawe ugitekereza kugera mu bandi asa nabi cyangwa yambaye nabi”.
Nyiransibura Belansira atuye mu murenge wa Shingiro, Akagari ka Mugari. Avuga ko ubu nta kibazo k’isuku bafite kuko usanga buri wese baramushishikarije kwirinda umwanda ndetse n’uwo basanze atabyumva cyangwa arwaye amavunja bamukarabya, bakanamuhandura bakamukurikirana, ku buryo usanga buri muturage atinya kuva mu rugo adakarabye.
Agira ati “nuwo bibayeho baramuganiriza, iyo atabyumvise bamugayira hagati mu nteko y’abaturage bigatuma buri wese abishyiraho umutima, kugira ngo atazagawa. Kugeza ubu tubona muri twebwe abaturage bigenda bigabanuka, kuko ubu nta muturage ukirarana n’amatungo, nta n’ukirwara amavunja.”
Mukeshimana Annonciata na we atuye mu murenge wa Shingiro, mu kagari ka Kibuguza. Avuga ko ntacyo bashinja abayobozi kuko babakangurira kugira isuku. Agira ati “ndi Umucuruzi w’ibijumba ariko usanga umuyobozi w’umurenge aza hano mw’isoko kureba ko buri wese yaje yakarabye. Iyo basanze ufite umwanda bagusubizayo. Iyo baje mu rugo gusura umuturage bagasanga udakubura cyangwa udakaraba bahava bakogeje bakanakwigisha uburyo isuku ikorwa, byaba ngombwa bakagusigira isabune kugira ngo atazongera gusanga utoze.”
Akomeza agira ati “ku bwange mbona ntacyo umuyobozi wacu adakora. Turamushimira nubwo usanga tuba turi mu kungugu ariko dukora uko dushoboye kugira ngo dutangire kujya mu mirimo yo mu rugo cyangwa gushakisha hakeye, tubanza gusiga dusukuye aho dutuye.”
Nshimyumugaba Telesphore ni umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Shingiro. Avuga ko isuku bayigize iya mbere kuko bafashe ingamba zo gushyira Kandagirukarabe ahantu hose kuko kugira ngo umurwayi agree aho ahurira na muganga abanza gukaraba intoki, iyo gahunda ikaba yarashyizwe mu mirenge yose n’ahandi hose hahurira abantu benshi.
Ku bijyanye n’ingo zirwaje amavunja avuga ko hari hasigaye imiryango ibiri gusa ariko na bo bakize kandi umukozi ushinzwe isuku ku kigo nderabuzima abakurikirana. Ikindi ni uko babanza no kugenzura abarwayi baza kwa muganga kugira ngo barebe niba baje bafite isuku, bakabanza no kubigisha mbere yo kubaha serivisi zabazanye.
Muremangingo Jérôme, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, atangaza ko kwigisha abaturage kugira isuku ari uguhozaho kuko bigisha umunsi ku munsi kugira ngo barusheho kubyumva. Uyu murenge ayobora mu mwaka ushize wa 2018 harimo imiryango 12 irwaye amavunja.
Agira ati “twafashe umwanya tubajyana kuri Centre de Santé, bamarayo ibyumweru bibiri babavura, kuko hari imiti babaha ituma babasha gukira ayo mavunja. Mbere y’uko bavurwa twabanje kubahandura nyuma babaha imiti ibafasha. Kugeza ubu twarakurikiranye dusanga barakize gusa usanga tutavuga ko ntawundi waba ayafite kuko usanga ubutaka bw’aha mu makoro bukunze gutuma abana barwara amavunja, kandi atari uko batakarambye.”
Uyu muyobozi akomeza aatangaza ko hari uwaba yarongeye kuyarwara ariko bakurikirana umunsi ku munsi bareba icyo kibazo kidahari. Agira ati “dukora uko dushoboye tukifashisha abajyanama b’ubuzima bakadukurikiranira, ariko hari n’abo usanga babiterwa no kwibera mu kabari ntibite ku bana bikabavirano kugira uwo mwanda. Buri mujyanama w’ubuzima yahisemo gufata ingo yiyemeza gukurikirana umunsi ku munsi, na bo tukabakurikirana kugira ngo dufatanye kubirwanya.”
Umurenge wa Shingiro ni mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, uherereye mu gice cy’amakoro kuri Pariki y’ibirunga. Ugizwe n’utugari 4, utuwe n’abaturage 23.476, muri bo abagore ni 56 kw’ijana, kandi 40 kw’ijana muri abo bagore bari mu bikorwa bya Leta bifasha abaturage kwikura mu bukene.
Munezero Jeanne d’Arc
