Abagore bari mu nzego zifata ibyemezo mu karere ka Musanze baracyari bake ndetse bamwe baracyanitinya ku buryo hari abatinya kujya mu nzego z’ubuyobozi ndetse bakanga n’imyanya y’ubuyobozi abandi baturage baba bashaka kubatorera.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene ko hakiri ikibazo cy’umubare muto w’abagore bari mu buyobozi bwo mu nzego z’ibanze, kandi n’imyumvire yo kwitinya ku bagore ikaba itarabavamo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze yagize icyo abivugaho “Mu karere ka Musanze kimwe n’ahandi ibijyanye n’uburinganire natwe tubishyira imbere cyane ndetse no mu nzego z’ubuyobozi, cyane cyane mu midugudu no mu tugari, muri njyanama z’imirenge. Gusa haracyarimo ikibazo cyo kwitinya kw’abagore aho usanga umugore yamamazwa ku mwanaya w’ubuyobozi ukabona atabishaka kandi abaturage bamugiriye icyizere banamubonamo ubushobozi.”
Ku kibazo cyo kwitinya, bamwe mu bagore twaganiriye ubwo twabasangaga ku murenge wa Muhoza, ho mu karere ka musanze badutangarije impamvu bacyitinya kujya mu nzego z’ubuyobozi
Murebwayire Amina na Mukankusi Dancilla mu kiganiro na Panorama badutangarije ko hari inshingano z’ubuyobozi batafatanya n’izo mu rugo. “Hari ubwo ureba inshingano z’umuyobozi ukabona umuntu w’umugore atazifatanya n’imirimo y’urugo rwe ngo bishoboke, tugahitamo kubiharira abagabo kuko usanga bo babohotse kurusha abagore. Iyo rero abaturage bakwamamaje bashaka kugutora ngo ubayobore kandi uri umugore, ubasaba bakagutorera umwanya woroshye kuyobora, ku buryo uzajya ubifatanya n’iby’urugo rwawe.”
Imyanya y’ubuyobozi abagore bo muri aka karere bakunda ni ukuyobora imidugudu, kujya muri njyanama z’utugari n’imirenge, ubundi bagahitamo kuba abungirije abayobozi runaka aho kuba ari bo baza ku mwanya wa mbere w’ubuyobozi.
Mu tugari 68 tugize Akarere ka Musanze harimo abagore 26 n’abagabo 42 na ho mu mirenge 15 harimo abagore 2 bonyine bayobora imirenge. Icyakora ubuyobozi bw’akarere bwadutangarije ko hari n’indi mirenge itatu idafite abayobozi bukaba buteganya kuyishyiramo abagore, kugira ngo bagere ku kigero nyacyo cyo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego z’ubuyobozi.
Nziza Paccy
