Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Ihuza Ubufaransa Na Afurika I Nairobi

yaganiriye na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Malawi, Dr. George Chaponda

Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda niwe uyoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ihuza Afurika n’u Bufaransa iri bubere i Nairobe guhera kuri uyu wa Mbere yiswe Africa Forward Summit

Ni inama kandi yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu byinshi barimo na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wageze muri iki gihugu avuye mu Misiri.

Abakuru b’ibihugu bageze i Nairobi barimo Joseph Nyuma Boakai Sr wa Liberia, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Duma Gideon Boko wa Botswana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Abitabiriye iyi nama baraganira uko Afurika yazakorana n’u Bufaransa mu myaka iri imbere mu bufatanye burashingiye ku bwuzuzanye aho kuba ku murage w’ubukoloni.

Iyi nama iritabirwa n’abantu 4000, bazaganira n’abayobozi bo mu Bufaransa barimo na ba rwiyemezamirimo k’ubufatanye  bwabwo na Afurika mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, guhanga udushya mu ikoranabuhanga n’iterambere rirambye Afurika izafatanyamo na Paris.

Mbere y’uko Nduhungirehe yitabira iyi nama, yaganiriye na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Malawi witwa Dr. George Chaponda, batinda ku nzego z’ubutwererane mu bukungu, ubufatanye mu by’umutekano n’ibindi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities