Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Never Again Rwanda isaba ko politike y’uburere mboneragihugu yakwihutishwa

Umuyobozi wa Never Again-Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph Ryarasa

Umuryango Never Again-Rwanda usaba inzego zibishinzwe kwihutisha ishyirwaho rya politike y’igihugu y’uburere mboneragihugu, nk’imwe mu ngamba zo kugabanya ibibazo bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu biganiro bagiranye na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside, Umuyobozi wa Never Again-Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph Ryarasa, yavuze ko muri rusange, Abanyarwanda bateye intambwe nziza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ariko hakiri ibibazo by’amacakubiri ahanini afitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Never Again isanga gukemura ibi bibazo mu buryo burambye bigomba guhera ku nyigisho zihabwa abana bato.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, Hon. Ndangiza Madina, avuga ko ibi bibazo bizafatwaho umwanzuro nyuma y’isesengura iyi komisiyo irimo gukora kuri politike y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho mu mwaka wa 2020.

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, igaragaza ko mu bibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda harimo ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu banyapolitike ba bimwe mu bihugu byo mu karere no mu Banyarwanda baba mu mahanga ya kure, ndetse n’ibikomere bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi byo biri ku kigereranyo cya 27%.

Never Again Rwanda ivuga ko ikibazo cy’ikibikomere giteye impungenge cyane, kubera ko ubushakashatsi yakoze bwerekanye ko ababyeyi bashobora kubyanduza abana hakavamo ingaruka zirimo gutekereza kwihorera, gushaka kwiyahura n’ibindi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities