Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Abana bari mu biruhuko basongongejwe ku byiza by’ubumenyingiro

Abana n’ababyeyi babo nyuma yo kugaragaza ubumenyingiro bungutse (Ifoto/Theoneste N.)

Hashingiwe kuri gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo gushyira imbere ubumenyingiro  no kwihangira umurimo, ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro  mu ntara y’Iburasirazuba  IPRC Ngoma, ryateguye  gahunda yo gukundisha abana bato bari mu biruko  imyuga, no kubaremamo inyota yo kuzaba ba rwiyemezamirimo  bamaze gukura. Ni gahunda izwi ku izina ry’urubuga rw’abana ‘Space for Children’ na  “Make them job creators”.

Abana bari mu biruhuko by’uyu mwaka wa 2018 bakurikiye inyigisho zitandukanye, zirimo, ubukanishi, ibyo gukoresha mudasobwa, guteka, kuzimya inkongi y’umuriro, gusiga amarangi   hamwe na zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda harimo kumenya gukorera hamwe, kugira gahunda, gukunda igihugu n’ubwitange. Bimwe mu byo bize bakaba babigaragarije ababyeyi n’abarezi babo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018.

Hirwa Murengezi Olivier yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye avuga ko yungukiye ubumenyi bwinshi muri iyi gahunda yo gusogongera ku byiza by’imyuga aho yize ibijyanye no gusana  mudasobwa  agira ati “Jyewe nize mudasobwa bitewe n’inzozi mfite biri kumfasha kuzitegura neza njyewe, mfite inzozi byibura  zo kuzaba umuntu uzobereye mu bijyanye na mudasobwa, namenye gucomeka, ubundi nafpaga gukora, ariko baratwigishije tumenya kuyifungurira muri make hari byinshi twamenye, abana bataje hano bahombye ibintu  byinshi.”

Undi mwana uri mu biruko wakurikiye aya masomo ni Mugeni  Keza Aliane afite imyaka 12, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Avuga ko yungukiye byinshi muri iyi gahunda cyane cyane ibijyanye na tekiniki no kuzimya inkongi y’umuriro.

Agira ati “Jyewe icyanshimishije cyane ni akarasisi  kanyunguye byinshi kanyigishije kubaha, muri mekaniki nize kuzimya inkongi y’umuriro ku buryo nko mu rugo bibaye nahita nyizimya. Ubu namenye gushyiramo amatara, natangiye mfite ubwoba ariko ubu bwarashize, mbese umwana utaraje hano namukangurira ko ubutaha yazaza.”

Murebwayire Marie Leonce  ni umuyobozi w’agateganyo, ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Ngoma, avuga ko  iyi gahunda yo guhuza abana mu biruhuko ari gahunda yo gufasha abana kwitoza gukunda imyuga n’ubumenyingiro  bakiri bato bikanafasha ababyeyi guhindura imyumvire.

Agira ati “Ibijyanye n’ubumenyingiro bisaba ko dutangira umwana akiri hasi, umwana tukabanza tukamwereka umurimo akawukunda, iyo atashye aganira n’ababyeyi, bituma umwana adahuzagurika  aba yarabonye byinshi hano, iyo ageze hejuru agiye guhitamo, agahitamo  umwuga akunda kandi ukazamutunga, ibi kandi bituma   w’abantu  bakunda umurimo wiyongera.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Ngoma, Murekatete Judith, avuga ko iyi gahunda itegurwa na IPRC Ngoma yo gukundisha abana ubumenyingiro n’imyuga bakiri bato ari nziza ikaba ikwiye no kugera mu yandi mashuri.

Uyu muyobozi anavuga ko akarere ka Ngoma kagiye gukangurira ababyeyi kujya bohereza abana babo gukurikira aya masomo, agira ati “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa kuko tuba dufite icyizere ko ejo urubyiruko rwacu rufite  bwa  bumenyingiro  iyo abana batangiye gutozwa umurimo bakiri bato biduha icyizere ko bazakora umurimo unoze, kuko babitojwe bakiri bato. Ku rwego rw’akarere tugiye gukomeza gukangurira ababyeyi batari babyumva  kohereza abana hano bakaza ari benshi bagahabwa ubumenyingiro tugendeye kuri politike ya Leta.”

Gahunda yo guhuza abana bari mu biruhuko ya Space for Children n’iya Make them Job Creators  itegurwa buri mwaka muri IPRC Ngoma, uyu mwaka yahuje abanyeshuri 60. Ikaba yaribanze ku  kwigishwa abana bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye  kwihangira imirimo,  akarasisi, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Theoneste  Nkurunziza  

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities