Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Amasibo, umwanya wo kwikemurira ibibazo

Abagize isibo y’ubutwari mu gikorwa cyo kwiyubakira iteme (photo/Theoneste N.)

Abaturage bo mu mu Kagari ka Nyaruvumu , Umurenge wa  Rukira mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba  bemeza ko kwibumbira mu masibo byakemuye ibibazo bahuraga na byo byiganjemo ubujura .

Epiphanie  Nayemu  ni umuturage wo mu  Mudugudu  wa Rugenge  avuga ko  gahunda yo guhuriza hamwe ingo ziri hagati 10 na 15 bagakora Isibo  byatumye bigobotora  ibibazo  byari bibugarije.

Yagize ati “Njyewe ndi  intore yo ku mukondo  mu isobo y’Icyerekezo  ariko rwose iyi gahunda yaradufashije cyane, ubu hakemutse ikibazo cy’ubujura, kubera ko tuba twegeranye  tuziranye, duhura buri wa kabiri mu gitondo, tugakora icyo tuba twiyemeje gukora, twasoza tukaganira  ku bibazo bihari  ibyo dushoboye tukabyikemurira, urumva ko twakuye amaboko mu mifuka  nta muntu ukiba.”

Uyu muturage anavuga ko uretse ikibazo cy’ubujura bakemuye ku bufatanye n’irondo  ngo bashyizeho n’uburyo bwo kuzigama aho buri gihe uko bahuye batanga  igiceri  cy’amafaranga  mirongo  itanu  bityo uwahura n’ikibazo akaba yagobokwa .Yagize ati “Uretse kuba nta bujura bukiba mu isibo yacu, nta n’uwarwaza umwana ngo abure uko amuvuza  kubera ko twashyizeho isanduku  igoboka  uwahura n’ikibazo kimutunguye .”

Undi muturage witwa  Karuganda Daniel avuga ko we abarizwa mu isibo y’Ubutwari,  kuba ari mu isibo byatumye  yegerana n’abandi  aho bakorera hamwe gahunda zose za leta.  Ati “Gahunda zose zigamije imibereho myiza  tuzikorera hamwe ,ku buryo nta muntu wa kwiba mu Mudugudu wacu  kubera ko tuba tuziranye  kandi n’uwagira ikibazo  turamugoboka.”  Karuganda Daniel  avuga ko mbere batarajya mu masibo bahoranaga ibibazo  kuri  ubu ngo ibyinshi byarakemutse.

Ndaruhutse Jean de Dieu uyobora  Akagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira ahatangirijwe gahunda y’amasibo mu Karere ka Ngoma,  avuga ko byaje ari igisubizo ngo kuri ubu akazi ke karoroshye  kubera ko byahinduye imyumvire n’imikorere ku baturage.

Yagize ati “Tubitangira muri  Nyaruvumu  abaturage ntibabyumvaga ariko aho babigiriye ibyabo  akazi karoroshye, ku bijyanye no kwicungira umutekano  muri buri rugo ku munsi wo guhura hasigara umuntu umwe  ku manywa naho ni joro hakaba hari abakora irondo, ibi rero byakemuye ikibazo cy’ubujura.”

Uyu muyobozi  aganira kandi n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko  buri sibo iba ifite igitabo cyandikwamo abinjira n’abasohoka  bityo  n’uwakekwaho ubujura cyangwa izindi ngeso mbi ahamagarwa mu isibo ye akagirwa inama. Kuri we ngo imikorere y’amasibo yatumye abaturage barushaho  guteza imbere imiryango yabo no kugira uruhare muri gahunda za Leta.

Avuga ku mikorere y’amasibo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Aphrodis Nambaje, agaragaza ko yaje ari igisubizo  mu guhuza baturage no gukemura ibibazo. Uyu muyobozi anemera ko hakibonekamo imbogamizi nkaho abagize amasibo batanga amafaranga y’umutekano  ntibahabwe inyemezabwishyu  ariko nazo ngo zizavugutirwa  umuti.

Yagize  ati “Twaje gusuzuma dusanga guhuza ingo hagati ya 10-15 ari amakiriro, igisubizo mu kubanisha abanyarwanda, batanga amakuru kuri bagenzi babo, iyo ibintu bigitangira  ntibibura imbogamizi ariko icyambere ni uko abantu bagirirana icyizere, bagira igitabo  bandikamo utanze amafaranga y’umutekano n’ibindi ariko ibyiza ni uko umuntu yatanga na agapapuro ubwo rero bizakosorwa.”

Kubera amasibo, mu kagari ka Nyaruvumu,  abaturage bose barangije gutanga  amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza  2017-2018, bashoboye kwiyubakira ubwiherero bukoze neza. Isibo imwe iyoborwa n’intore yo ku mukondo ikungirizwa n’intore zo ku mpambe zombi, n’abajyanama bane.

Kubera umusaruro watanzwe n’iyi gahunda y’amasibo mu kagari  ka Nyaruvumu, Inama  Njyanama y’Akarere ka Ngoma  mu kwezi kwa Gicurasi 2017  yemeje  politiki  n’amahame  amasibo agomba kugenderaho  mu rwego rwo guteza imbere umuturage.

Kwibumbira mu masibo byabafashije kwikemurira ibibazo badategereje ak’imuhana (Photo/Theoneste N.)

Nkurunziza   Théoneste  

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities