Abaturage bo mu mu Kagari ka Nyaruvumu , Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bemeza ko kwibumbira mu masibo byakemuye ibibazo bahuraga na byo byiganjemo ubujura .
Epiphanie Nayemu ni umuturage wo mu Mudugudu wa Rugenge avuga ko gahunda yo guhuriza hamwe ingo ziri hagati 10 na 15 bagakora Isibo byatumye bigobotora ibibazo byari bibugarije.
Yagize ati “Njyewe ndi intore yo ku mukondo mu isobo y’Icyerekezo ariko rwose iyi gahunda yaradufashije cyane, ubu hakemutse ikibazo cy’ubujura, kubera ko tuba twegeranye tuziranye, duhura buri wa kabiri mu gitondo, tugakora icyo tuba twiyemeje gukora, twasoza tukaganira ku bibazo bihari ibyo dushoboye tukabyikemurira, urumva ko twakuye amaboko mu mifuka nta muntu ukiba.”
Uyu muturage anavuga ko uretse ikibazo cy’ubujura bakemuye ku bufatanye n’irondo ngo bashyizeho n’uburyo bwo kuzigama aho buri gihe uko bahuye batanga igiceri cy’amafaranga mirongo itanu bityo uwahura n’ikibazo akaba yagobokwa .Yagize ati “Uretse kuba nta bujura bukiba mu isibo yacu, nta n’uwarwaza umwana ngo abure uko amuvuza kubera ko twashyizeho isanduku igoboka uwahura n’ikibazo kimutunguye .”
Undi muturage witwa Karuganda Daniel avuga ko we abarizwa mu isibo y’Ubutwari, kuba ari mu isibo byatumye yegerana n’abandi aho bakorera hamwe gahunda zose za leta. Ati “Gahunda zose zigamije imibereho myiza tuzikorera hamwe ,ku buryo nta muntu wa kwiba mu Mudugudu wacu kubera ko tuba tuziranye kandi n’uwagira ikibazo turamugoboka.” Karuganda Daniel avuga ko mbere batarajya mu masibo bahoranaga ibibazo kuri ubu ngo ibyinshi byarakemutse.
Ndaruhutse Jean de Dieu uyobora Akagari ka Nyaruvumu, mu Murenge wa Rukira ahatangirijwe gahunda y’amasibo mu Karere ka Ngoma, avuga ko byaje ari igisubizo ngo kuri ubu akazi ke karoroshye kubera ko byahinduye imyumvire n’imikorere ku baturage.
Yagize ati “Tubitangira muri Nyaruvumu abaturage ntibabyumvaga ariko aho babigiriye ibyabo akazi karoroshye, ku bijyanye no kwicungira umutekano muri buri rugo ku munsi wo guhura hasigara umuntu umwe ku manywa naho ni joro hakaba hari abakora irondo, ibi rero byakemuye ikibazo cy’ubujura.”
Uyu muyobozi aganira kandi n’Ikinyamakuru Panorama yavuze ko buri sibo iba ifite igitabo cyandikwamo abinjira n’abasohoka bityo n’uwakekwaho ubujura cyangwa izindi ngeso mbi ahamagarwa mu isibo ye akagirwa inama. Kuri we ngo imikorere y’amasibo yatumye abaturage barushaho guteza imbere imiryango yabo no kugira uruhare muri gahunda za Leta.
Avuga ku mikorere y’amasibo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Aphrodis Nambaje, agaragaza ko yaje ari igisubizo mu guhuza baturage no gukemura ibibazo. Uyu muyobozi anemera ko hakibonekamo imbogamizi nkaho abagize amasibo batanga amafaranga y’umutekano ntibahabwe inyemezabwishyu ariko nazo ngo zizavugutirwa umuti.
Yagize ati “Twaje gusuzuma dusanga guhuza ingo hagati ya 10-15 ari amakiriro, igisubizo mu kubanisha abanyarwanda, batanga amakuru kuri bagenzi babo, iyo ibintu bigitangira ntibibura imbogamizi ariko icyambere ni uko abantu bagirirana icyizere, bagira igitabo bandikamo utanze amafaranga y’umutekano n’ibindi ariko ibyiza ni uko umuntu yatanga na agapapuro ubwo rero bizakosorwa.”
Kubera amasibo, mu kagari ka Nyaruvumu, abaturage bose barangije gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza 2017-2018, bashoboye kwiyubakira ubwiherero bukoze neza. Isibo imwe iyoborwa n’intore yo ku mukondo ikungirizwa n’intore zo ku mpambe zombi, n’abajyanama bane.
Kubera umusaruro watanzwe n’iyi gahunda y’amasibo mu kagari ka Nyaruvumu, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu kwezi kwa Gicurasi 2017 yemeje politiki n’amahame amasibo agomba kugenderaho mu rwego rwo guteza imbere umuturage.

Kwibumbira mu masibo byabafashije kwikemurira ibibazo badategereje ak’imuhana (Photo/Theoneste N.)
Nkurunziza Théoneste
