Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Ikibazo cy’abatagira amacumbi cyahagurukiwe

Bamwe mu bitabiriye inama niyanama idasanzwe y’Akarere ka Ngoma (Ifoto/Theoneste N.)

Bitarenze amezi ane, Akarere ka Ngoma ko mu Ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda  kazaba kamaze gukemura ikibazo cy’abaturage  batishoboye batagira inzu zo kubamo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama njyanama y’akarere idasanzwe y’aka karere yateranye ku wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, igamije  kwiga ku ngamba zafatwa  mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Kuba hakiri abaturage bagicumbikiwe n’abaturanyi babo cyangwa abagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga  byagaragaye ko biri mu mirenge cumi n’ine igize aka Karere.

Singirankabo Jean Claude ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza yemeza ko iki kibazo gihari,  avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, iki kibazo kizakemuka.

Agira ati  “Nkatwe abayobozi harimo isomo rikomeye; uyu munsi hari impinduka dufite amazu agera kuri makumyabiri n’arindwi mu murenge wacu agomba kubakwa, ariko dufite n’abandi baba babacumbikiwe. Usanga ari abantu  n’ubundi bapagasa kugira ngo babeho. Umuturage iyo amaze kubyumva kubisohakamo biramworohera, abaturage mu masibo babaha imiganda, akarere karadufasha kaduha amabati; ikindi ni ubufatanye  rero bizakemuka.”

Si mu murenge wa Zaza iki kibazo kigaragara gusa, Mukayiranga Marie Gloriose ni umuyobozi w’Umurenge wa Sake, avuga ko imbogamizi rimwe na rimwe bahura na zo ari  ubushobozi,  ariko akaba afite icyizere ko bigomba gukemuka.

Agira ati “Ariko ubundi muri rusange  ibikorwa by’abaturage, gusiza kuzamura inzu  ibyo abaturage barabikora  kandi bariya bantu tugaragaza ni abantu badafite uburyo. Icyo turimo gusaba  ubu n’amabati n’imisumari. Iyo umuturage atifashije abaturage bagenzi be baba babizi ku mufasha biroroshye.”

Banamwana Bernard ni Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma avuga ko hamwe n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ikibazo cy’abatagira inzu zo kubamo kigomba gukemuka.

Agira ati “Abaturage igihe badafite imibereho myiza nta mudendezo baba bafite, harimo abadafite amazu yo kubamo harimo abari mu mazu ameze nka nyakatsi. Ikibazo cyo kubaka hari ibisaba ingengo y’imari yabyo ariko hari ni ibyakorwa. Twagarutse ku kamaro k’amasibo abaturage bagire uruhare mu gukemura ibibazo bya bagenzi babo, imyumvire igomba guhinduka, ibibazo bikemuke ntawuguhagaze hejuru. Ikindi ni uko twiyemeje ko tugomba guhera ku bayobozi, kugira ngo dutange urugero nk’abayobozi.”

Kugeza ubu mu karere ka Ngoma  harabarurwa imiryango 952  idafite aho kuba nk’uko byagaragajwe muri iyi nama. Mu myanzuro iyi nama yafashe ni uko buri kwezi hagomba kugaragazwa raporo y’aho guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigeze. Hakiyongeraho no gukora igenzura ry’isuku  buri kwezi ku nzengo zitandukanye hibandwa ku hahurira abantu benshi.

Theoneste Nkurunziza/Ngoma

Abajyanama bakurikiye ikiganiro (Ifoto/Theoneste N.)

Mukayiranga M. Gloriose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake aganira n’itangazamakuru (Ifoto/Theoneste N.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities