Bitarenze amezi ane, Akarere ka Ngoma ko mu Ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda kazaba kamaze gukemura ikibazo cy’abaturage batishoboye batagira inzu zo kubamo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama njyanama y’akarere idasanzwe y’aka karere yateranye ku wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, igamije kwiga ku ngamba zafatwa mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Kuba hakiri abaturage bagicumbikiwe n’abaturanyi babo cyangwa abagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga byagaragaye ko biri mu mirenge cumi n’ine igize aka Karere.
Singirankabo Jean Claude ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza yemeza ko iki kibazo gihari, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, iki kibazo kizakemuka.
Agira ati “Nkatwe abayobozi harimo isomo rikomeye; uyu munsi hari impinduka dufite amazu agera kuri makumyabiri n’arindwi mu murenge wacu agomba kubakwa, ariko dufite n’abandi baba babacumbikiwe. Usanga ari abantu n’ubundi bapagasa kugira ngo babeho. Umuturage iyo amaze kubyumva kubisohakamo biramworohera, abaturage mu masibo babaha imiganda, akarere karadufasha kaduha amabati; ikindi ni ubufatanye rero bizakemuka.”
Si mu murenge wa Zaza iki kibazo kigaragara gusa, Mukayiranga Marie Gloriose ni umuyobozi w’Umurenge wa Sake, avuga ko imbogamizi rimwe na rimwe bahura na zo ari ubushobozi, ariko akaba afite icyizere ko bigomba gukemuka.
Agira ati “Ariko ubundi muri rusange ibikorwa by’abaturage, gusiza kuzamura inzu ibyo abaturage barabikora kandi bariya bantu tugaragaza ni abantu badafite uburyo. Icyo turimo gusaba ubu n’amabati n’imisumari. Iyo umuturage atifashije abaturage bagenzi be baba babizi ku mufasha biroroshye.”
Banamwana Bernard ni Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma avuga ko hamwe n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ikibazo cy’abatagira inzu zo kubamo kigomba gukemuka.
Agira ati “Abaturage igihe badafite imibereho myiza nta mudendezo baba bafite, harimo abadafite amazu yo kubamo harimo abari mu mazu ameze nka nyakatsi. Ikibazo cyo kubaka hari ibisaba ingengo y’imari yabyo ariko hari ni ibyakorwa. Twagarutse ku kamaro k’amasibo abaturage bagire uruhare mu gukemura ibibazo bya bagenzi babo, imyumvire igomba guhinduka, ibibazo bikemuke ntawuguhagaze hejuru. Ikindi ni uko twiyemeje ko tugomba guhera ku bayobozi, kugira ngo dutange urugero nk’abayobozi.”
Kugeza ubu mu karere ka Ngoma harabarurwa imiryango 952 idafite aho kuba nk’uko byagaragajwe muri iyi nama. Mu myanzuro iyi nama yafashe ni uko buri kwezi hagomba kugaragazwa raporo y’aho guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigeze. Hakiyongeraho no gukora igenzura ry’isuku buri kwezi ku nzengo zitandukanye hibandwa ku hahurira abantu benshi.
Theoneste Nkurunziza/Ngoma

Abajyanama bakurikiye ikiganiro (Ifoto/Theoneste N.)

Mukayiranga M. Gloriose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake aganira n’itangazamakuru (Ifoto/Theoneste N.)
