Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: Mu kwizihiza Kwibohora25 haremewe bamwe mu bamugariye ku rugamba

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora, abaturage bo mu karere ka Ngoma baremeye bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Wabaye kandi umwanya wo gufasha abandi batishoboye.

Mu rwego rwo gushimira ingabo zabohoye igihugu, abaturage bo mu karere ka Ngoma baremeye inka ebyiri babiri mu basirikare bamugariye ku rugamba. Wabaye umwanya wo kubashimira no kuzirikana ubwitange bwabo mu kubohora igihugu.

Kuri uwo munsi hishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) abantu basaga 90, abana basaga 70 baguriwe imyambaro n’ibikoresho by’ishuri, kugira ngo bashobore kwiga kuko bari baracikishije amashuri.

Tuyishimire Solange afite imyaka 27 y’amavuko. Ashima Perezida Paul Kagame n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi bitanze bakabohora igihugu, bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Agira ati “Ndashimira cyane Nyakubahwa Paul Kagame n’ingabo bitanze kugira ngo uyu munsi ushoboke. Nashoboye kwiga, ubu natangiye kwikorera nateye imbere. Mu myaka icumi ishize iwacu twari dukennye, dusabiriza, ariko ubu hari aho ngeze.”

Tuyishimire gukura amaboko mu mufuka bagakora bagaharanira kugira igihugu kizira ibiyobyabwenge bakirinda no kwinjira mu bibashuka bibatesha umurongo n’ikindi cyose cyashaka gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Musabyemariya Florence wo mu kagari ka Nyamagana ni umubyeyi w’imyaka 65. Ashimira Perezida Kagame kuba yarakuye igihugu mu bwigunge, agira ati “Ababyeyi twakuwe mu bwigunge, kuko nange ubu nibohoye mw’iterambere sinsabiriza, ndanywa amata akomoka ku nka bampaye, sinkirwara amavunja kandi nigurira mituweli, ndetse ncana amashanyarazi.”

Kanakuze Jonas wo mu murenge wa Kibungo, ni umusore w’imyaka 25. Agira ati “Mbyiruka nasanze iwacu dukennye ariko ubu mu byo twibohoye n’ubukene burimo. Ndashimira ingabo z’igihugu zabohoye u Rwanda, by’umwihariko nkazirikana n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ndashishikariza urubyiruko kudatatira igihango dusigasira ibyagezweho.”

Kanakuze na we asaba urubyiruko kwirinda kunyura mu nzira zibashora mu biyobyabwenge kuko bidindiza iterambere. Abakangurira kandi gukunda umurimo no gusigasira ibyagezweho, birinda ababashuka bashaka kubanyuza mu nzira zidakwiye.

Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma (Ifoto/Munezero Jeanne d’Arc)

Nambaje Aphrodis, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, atangaza ko umunsi wo kwibohora ari n’umwanya wo kureberahamwe ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho no kuganira icyo kwibohora bivuze hagamijwe gusigasira ibyagezweho.

Agira ati “Ubumwe bw’abanyarwanda bukomeze kuba intego kuko ibyo twagezeho bishingiye ku nkingi eshatu arizo Imiyoborere myiza n’ubutabera, Iterambare ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Ubumwe bw’abanyarwanda bukomeje gushimangirwa no kwiyongera mu mahoro n’umutekano u Rwanda rufite.”

Iki gikorwa cyo gushimira abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse no kuremera abatishoboye cyakozwe ku bufatanye bw’abaturage bishatsemo ubushobozi bunganirwa n’Akarere ka Ngoma.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities