Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo (MINIFRA), Kamayirese Germaine, aravuga ko bitumvikana ndetse bitanakwiye ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe haba hari abacitse ku icumu badafite amacumbi.
Ku wa 25 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’ibikorwaremezo –MININFRA, yibukaga abari abakozi ba za minisiteri zayibyaye arizo MINITRANSCO na MINITRAPE, Kamayirese yavuze ko abantu bagakwiye kuba wenda barimo gusana ariko bidakwiye ko haba hakiri n’abadafite aho begeka umusaya.
Ni umuhango watangiriye mu karere ka Bugesera aho abakozi b’iyi Minisiteri bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata, Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo abagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu, bagasobanurirwa uko abatutsi bo muri aka gace biciwe ahubatse uru rwibutso kandi hari muri Kiliziya ya Paruwasi Nyamata, abakozi ba MININFRA berekeje mu Kagari ka Murama mu mudugudu wa Rutobotobo, aho basuye inzu z’abacitse ku icumu agera kuri 22 yasanwe ku nkunga ya MININFRA.
Mukarumanzi Claudette warokokeye muri aka gace yasangije abari aho inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside, gusa anashima Leta y’ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame k’ubwo guhagarika Jenoside no kwita kubarokotse. Uyu mubyeyi w’imyaka 37 yavuze ko n’ubwo ashima ariko abarokotse jenoside bagifite ibibazo bitandukanye birimo kuba hari abadafite amacumbi.
Yagize ati “Nubwo dushima ariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge, turacyafite ibibazo rwose. Ni henshi hatari hagera amazi meza, amashanyarazi ndetse hari n’abadafite aho baba.”
Ibi byahise bituma mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Umunyamabanga wa Leta unshinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, Kamayirese Germaine, avuga ko bidakwiye ko hari abacitse ku icumu baba bagifite ibibazo by’amacumbi nyuma y’imyaka makumyabiri n’ine yose ishize.
Yagize ati “Ntabwo byumvikana uburyo nyuma y’imyaka makumyabiri n’ine abarokotse Jenoside baba badafite amacumbi. Ntibikwiye! Twakabaye turimo gusana, ariko ntibikwiye ko twaba tukivuga ko hari udafite icumbi.”
Kamayirese yahise asaba akarere ka Bugesera gukora ibyihuse bakabarura abafite ibibazo by’amacumbi, ku buryo bahita bubakirwa vuba.
Ati “Nkibyumva nahise nsaba Meya ko mukora ibyihuse bakabarura abarokotse Jenoside bose bafite ikibazo nk’iki ubundi bagahita batangira kubakirwa vuba”.
Abacitse ku icumu bo mu kagari ka Murama nyuma yo gusanirwa amacumbi bagahabwa n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bashimye cyane MININFRA.
UWIMANA Thacienne yavuze ko we n’abaturnyi be bishimiye igikorwa MINIFRA ibakoreye. Ati “Njye byandenze. Mu by’ukuri njye n’abaturanyi banjye turanezerewe, inzugi bazishyizeho n’ahavaga hasanwe, ibikoni n’ibisenge byari bigiye kutugwaho byasanwe; rwose turashimira MININFRA.”
Inzu zigera kuri 22 ni zo zasanwe, zihabwa amazi n’amashanyarazi. Ibi bikorwa bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni mirongo itatu harimo miliyoni makumyabiri yatanzwe mu gusana aya macumbi. Kugeza amazi muri uyu mudugudu byatwaye ibihumbi magana arindwi na mirongo icyenda ndetse no gushyiramo amashanyarazi byatwaye amafaranga ibihumbi magana inani mirongo irindwi n’icyenda.
Minisiteri y’ibikorwaremezo yibukaga abatutsi basaga 100 bakoraga mu cyahoze ari MINITRANSCO na MINITRAPE bishwe mu 1994 bazira uko bavutse.
Raoul Nshungu

MININFRA yafashije abarokotse Jenoside batishoboye bo mu karere ka Bugesera (Ifoto/Raoul N.)

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bifatanyije n’abakozi ba MININFRA mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Raoul N.)

Imwe mu nzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yasanwe na MININFRA (Ifoto/Raoul N.)

Hakozwe urugendo rwo kwibuka (Ifoto/Raoul N.)

Abakozi ba MININFRA Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata (Ifoto/Raoul N.)
