Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko kuva mu 2012 hatangijwe gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’ yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bagashakirwa imiryango ibarera, abagera ku 2714 bamaze kubonerwa imiryango ibakira.
Iyi gahunda yatangiranye intego ko mu myaka ibiri nta mwana uzaba ukibarizwa mu bigo by’imfubyi, isa nitaragezweho kuko kugeza ubu mu bana 3,323 bagombaga gushakirwa imiryango abagera ku 1,244 baracyari mu bigo bibarera na ho abagera 2,079 babonye imiryango ibarera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa kane tariki ya 8 Kamena, Minisitiri Esperance Nyirasafari, yasobanuye ko iyi gahunda kuba itararangira ari uko isaba byinshi birimo kubanza kumvikana kw’abagize umuryango kuri icyo cyemezo no kubanza gusuzuma niba koko uwifuza umwana azamurera uko bikwiye.
Yagize ati “Kugira ngo umwana azave muri iki kigo uzamugeze mu muryango umwakiriye bifata igihe kuko hari ibigomba kwitabwaho, hari ibitegurwa ari umwana, aho azajya ushobora gusanga umubyeyi umwe arabishaka undi ntabishaka, kugira ngo bose babyumvikaneho bifata igihe.’’
Yakomeje asaba abantu kubyitabira n’umutima bagatanga umusanzu wabo mu gutuma abana b’u Rwanda barererwa mu muryango.
Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku munsi w’umwana w’Umunyafurika u Rwanda rwizihizwa ku wa 16 Kamena 2017 bawukomatanyije n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ubusanzwe wizihizwa ku wa 12 Kamena.
Yavuze ko iyi minsi izizihirizwa mu murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi mu nsanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana dusigasira ibyagezweho”. Uyu munsi uzizihirizwa i Rusizi usanze hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu guharanira uburenganzira bw’umwana.
Harimo gushyiraho umugoroba w’ababyeyi, kwigisha abajya gushinga urugo inshingano zabo ku bana bazabyara, kwita ku buzima bw’umwana agisamwa cyane cyane muri gahunda y’iminsi 1000, kurerera abana mu miryango, kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka kugera kuri 32/1000, amarerero, kwandikisha abana n’ibindi.
Gusa iyi minisiteri ikomeza ivuga ko hacyari ibibazo by’abangavu bagitwita inda zitateguwe n’imirimo mibi igikoreshwa abana, aho usanga abakoresha bashaka abakozi bahemba amafaranga make, bigatuma bakoresha abana
Gutakaza inshingano kwa bamwe mu babyeyi ku bushake no kudakurikirana abana babo; kudahana abagira uruhare mu gukoresha abana imirimo mibi n’ibindi.
Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4) bwagaragaje ko 13.4% by’abana bari hagati y’imyaka 6 na 17 bakora akazi.
Muri bo 3.4% bari mu mirimo ivunanye hanze y’imiryango yabo naho 2.1% bakora imirimo mibi ifite ubukana, muri rusange abagera ku 146,386 bakoreshwa imirimo mibi.
Mutesi scovia
