Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ntamwana ukwiye kutarererwa mu muryango _Minisitiri Nyirasafari

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirasafari Esperance (photo/Courtesy)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko kuva mu 2012 hatangijwe gahunda ya ‘Tubarerere mu muryango’ yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bagashakirwa imiryango ibarera, abagera ku 2714 bamaze kubonerwa imiryango ibakira.

Iyi gahunda yatangiranye intego ko mu myaka ibiri nta mwana uzaba ukibarizwa mu bigo by’imfubyi, isa nitaragezweho kuko kugeza ubu mu bana 3,323 bagombaga gushakirwa imiryango abagera ku 1,244 baracyari mu bigo bibarera na ho abagera 2,079 babonye imiryango ibarera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa kane tariki ya 8 Kamena, Minisitiri Esperance Nyirasafari, yasobanuye ko iyi gahunda kuba itararangira ari uko isaba byinshi birimo kubanza kumvikana kw’abagize umuryango kuri icyo cyemezo no kubanza gusuzuma niba koko uwifuza umwana azamurera uko bikwiye.

Yagize ati “Kugira ngo umwana azave muri iki kigo uzamugeze mu muryango umwakiriye bifata igihe kuko hari ibigomba kwitabwaho, hari ibitegurwa ari umwana, aho azajya ushobora gusanga umubyeyi umwe arabishaka undi ntabishaka, kugira ngo bose babyumvikaneho bifata igihe.’’

Yakomeje asaba abantu kubyitabira n’umutima bagatanga umusanzu wabo mu gutuma abana b’u Rwanda barererwa mu muryango.

Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku munsi w’umwana w’Umunyafurika u Rwanda rwizihizwa ku wa 16 Kamena 2017 bawukomatanyije n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana ubusanzwe wizihizwa ku wa 12 Kamena.

Yavuze ko iyi minsi izizihirizwa mu murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi mu nsanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana dusigasira ibyagezweho”. Uyu munsi uzizihirizwa i Rusizi usanze hari byinshi u Rwanda rumaze gukora mu guharanira uburenganzira bw’umwana.

Harimo gushyiraho umugoroba w’ababyeyi, kwigisha abajya gushinga urugo inshingano zabo ku bana bazabyara, kwita ku buzima bw’umwana agisamwa cyane cyane muri gahunda y’iminsi 1000, kurerera abana mu miryango, kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka kugera kuri 32/1000, amarerero, kwandikisha abana n’ibindi.

Gusa iyi minisiteri ikomeza ivuga ko  hacyari ibibazo by’abangavu bagitwita inda zitateguwe n’imirimo mibi igikoreshwa abana, aho usanga abakoresha bashaka abakozi bahemba amafaranga make, bigatuma bakoresha abana

Gutakaza inshingano kwa bamwe mu babyeyi ku bushake no kudakurikirana abana babo; kudahana abagira uruhare mu gukoresha abana imirimo mibi n’ibindi.

Ubushakashatsi bwa kane ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV4) bwagaragaje ko 13.4% by’abana bari hagati y’imyaka 6 na 17 bakora akazi.

Muri bo 3.4% bari mu mirimo ivunanye hanze y’imiryango yabo naho 2.1% bakora imirimo mibi ifite ubukana, muri rusange abagera ku 146,386 bakoreshwa imirimo mibi.

Mutesi scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities