Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

N’ubwo bitaragerwaho neza, hatewe intambwe mu gufasha abafite ubumuga

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Kaboneka Francis. (Photo/Scovia)

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa ku itariki ya 3 Ukuboza buri mwaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis yatangaje ko Leta ikora hari byinshi yakoze mu gufasha abafite ubumuga, asaba kandi ko na bo bagomba kwihesha agaciro.

Agaragaza ko hari intambwe yatewe mu mibereho y’abafite ubumuga kandi bafashwa bitewe n’amikoro y’igihugu, ko atari integer nke kuko ntawe ubihitamo.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyizeho gahunda yo kudahezwa mu mirimo yose kuko igihugu gishyiraho amategeko aha amahirwe abafite ubumuga kugira ngo bisange muri gahunda z’imbaturabukungu ya kabiri na yo kandi ibamo gahunda yo kubafasha. Ni agaciro Leta iha abafite ubumuga kuko banashyizwe mu byiciro hashingiwe ku bumuga umuntu afite.”

Minisitiri Kaboneka yanenze ababyeyi bagihisha abana bavukanye ubumuga, kuko kuvukana ubumuga atari icyaha bityo ufite ubumuga adakwiye guhezwa cyangwa kubuzwa amahirwe yo kubaho nk’abandi.

Yakomeje anenga bamwe mu bafite ubumuga babwitwaza bagasabiriza ko ari umuco mubi ahubwo bakwiye kwiyubaha, bakagana inzego za Leta ndetse n’izibahagarariye kugira ngo na bo bafashwe.

Perezida w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga Niyomugabo Romalis, atangaza ko hari intambwe yatewe mu gufasha abafite ubumuga, atanga urugero ku nsimburangingo zisigaye ziboneka mu Rwanda.

Agira ati “Mbere zakorerwaga mu mahanga zikaduhenda, ariko ubu byaroroshye kuko ziboneka mu Rwanda. Twishimira kandi ko itegeko rigena imyubakire riha amahirwe n’abafite ubumuga, ntitugihezwa mu mashuri, birashoboka kubona inguzanyo nk’abandi, kandi n’abatarabona ibikwiye dufite icyizere ko bizashoboka, tugasaba abari mu mihanda basabiriza kwegera ubuyobozi bukabafasha kugira ngo na bo bagere ku mahirwe Leta igenera abandi.”

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga muri uyu mwaka wizihirijwe mu karere ka Rwamagana. Bwa mbere mu Rwanda wizihijwe mu 1997, mu gihe ku Isi yose watangiye kwizihizwa mu 1992.

Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Kugera ku ntego 17 z’Iterambere rirambye, duteza imbere umurimo kuri bose. »

Mutesi Scovia

Niyomugabo Romalis, Perezida w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga. (Photo/Scovia)

Niyomugabo Romalis, Perezida w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga. (Photo/Scovia)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities