Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abahinzi b’umuceri barasabwa kwirinda gukoresha abana

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yasabye abahinga umuceri hirya no hino muri aka karere kwirinda gukoresha abana muri iyo mirimo kabone n’iyo bo baba babishaka kuko bitemewe n’amategeko.

Ubu butumwa bwatanzwe mu cyumweru gishize mu nama Polisi n’Ubuyobozi bw’aka karere  bagiranye n’abatuye akagari ka Nsheke, ho mu murenge wa Nyagatare; iyi nama ikaba yari igamije ahanini gukangurira abagatuye kwirinda konesha, kwangiza ibidukikije no gukoresha abana imirimo itemewe.

Mu kiganiro yagiranye n’abo baturage, ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Bandora Emmanuel, yababwiye ko gukoresha imirimo ivunanye umuntu utagejeje imyaka 18 y’amavuko ari icyaha; bityo abagira inama yo kubyirinda, ndetse asaba ababikora kubireka.

Yagize ati “Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahitamo gukoresha abana kubera ko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo bahemba abantu bakuru. Ingaruka zabyo ni uko bamwe mu bana bareka ishuri bakajya  gukora iyo mirimo ibahesha amafaranga. Turagira inama  abohereza abana kuyikora n’abayibakoresha kubihagarika kuko ari ukubangamira uburenganzira bwabo.”

Bandora yavuze ko mu mirimo bamwe mu bahinzi b’umuceri bakoresha abana harimo kuwutera, kuwurinda konwa n’inyoni, kuwusarura, kuwikorera bawuvana aho wakezwe bawujyana aho uhurirwa, kuwuhura no kuwikorera bawujyana ku mbuga aho ugosorerwa; akaba ari na ho wanikwa.

 Mu butumwa bwe, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyagatare, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza yabwiye abari aho ko umuntu ukoresha umwana imirimo mibi, cyangwa akabigiramo uruhare, ahanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi nk’uko biteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri No 02 yo ku wa 10/5/2016 yerekeye gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana; mu ngingo yayo ya 14.
Yagize ati,”Hari abavana abana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye irimo gucukura amabuye y’agaciro (mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, no kubikoreza imitwaro mu isoko (bashaka amafaranga). Murasabwa kubyirinda no gutanga umusanzu mu kubirwanya mukangurira ababikora kubireka.”
IP Kaburabuza yabasabye kandi gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ihohotera rikorerwa abana kuri Sitasiyo ya Polisi ibegereye; cyangwa bakayihamagara kuri nomero za telefone zitishyurwa 116 (Ubufasha bwihuse ku mwana wakorewe ihohoterwa) na 3029 (Isange One Stop Centers).
Inkuru dukesha urubuga rwa Polisi y’igihugu.
Panorama
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities