Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yasabye abahinga umuceri hirya no hino muri aka karere kwirinda gukoresha abana muri iyo mirimo kabone n’iyo bo baba babishaka kuko bitemewe n’amategeko.
Ubu butumwa bwatanzwe mu cyumweru gishize mu nama Polisi n’Ubuyobozi bw’aka karere bagiranye n’abatuye akagari ka Nsheke, ho mu murenge wa Nyagatare; iyi nama ikaba yari igamije ahanini gukangurira abagatuye kwirinda konesha, kwangiza ibidukikije no gukoresha abana imirimo itemewe.
Mu kiganiro yagiranye n’abo baturage, ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Bandora Emmanuel, yababwiye ko gukoresha imirimo ivunanye umuntu utagejeje imyaka 18 y’amavuko ari icyaha; bityo abagira inama yo kubyirinda, ndetse asaba ababikora kubireka.
Yagize ati “Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahitamo gukoresha abana kubera ko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo bahemba abantu bakuru. Ingaruka zabyo ni uko bamwe mu bana bareka ishuri bakajya gukora iyo mirimo ibahesha amafaranga. Turagira inama abohereza abana kuyikora n’abayibakoresha kubihagarika kuko ari ukubangamira uburenganzira bwabo.”
Bandora yavuze ko mu mirimo bamwe mu bahinzi b’umuceri bakoresha abana harimo kuwutera, kuwurinda konwa n’inyoni, kuwusarura, kuwikorera bawuvana aho wakezwe bawujyana aho uhurirwa, kuwuhura no kuwikorera bawujyana ku mbuga aho ugosorerwa; akaba ari na ho wanikwa.
