Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni cumi n’ebyiri

Ku wa 26 Kamena 2019 mu murenge wa Rukomo ho mu karere ka Nyagatare, habereye umuhango wo gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge. Iyi gahunda yahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge ku Isi.

Mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Nyagatare benshi bagendaga bagaruka ku bukangurambaga, kwereka abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ibiyobyabwenge ibyo aribyo kuko hamaze kumenyekana ko biri mu moko menshi.

Ubwo yavugaga ijambo ryo gusoza kumugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge, Minisitiri  w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yagarutse ku  ruhare rw’urubyiruko ndetse n’ababyeyi mu guhangana  n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, aho yibukije abaturage ko bose bibareba.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi

Yagize ati “Urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge ntabwo ari byiza, kuko bitwangiriza abana bikababuza ubwenge, bikabatesha amashuri, bikabatera indwara ndetse n’impfu. Ndabizi mushobora kuvuga muti ntabwo bitureba  ariko abo bicanyi, [nkuko babitaga], nibabiha umwana wawe akarwara bizakureba; natobora inzu yawe aje gushaka amafaranga bizakureba; nateza umutekano muke mu gace utuyemo bizakureba. bityo rero mwese dufatanije twabirandura burundu tukaba mu gihugu kizira ibiyobyabwenge.”

Yakomeje abwira abaturage ko batagomba kurebera ibiyobyabwenge mu mafaranga ahubwo bakwiye kubibarira mu buzima bw’abantu bitwara. Aho yavuze ko biriya biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda ariko byatwara ubuzima bw’abana batabarika.

Uretse Ministeri waganirije aba baturage, n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’aba Polisi bagarutse ku bihano bishobora guhabwa uwakoresheje ndetse n’uwakwirakwije ibiyobyabwenge ndetse anatangaza agaciro k’ibiyobyabwenge byangijwe.

Umukuru wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba  yagize ati “mboneyeho kubwira abaturage ba Nyagatare ndetse n’abandi bose badukurikiranye ko no kunyura mu nzira zitemewe zifatwa nka maguyi, na byo bihanwa n’amategeko. Ibiyobyangwenge muri rusange byangiza umuryango nyarwanda mu buryo bwinshi, nkaba rero nsaba inzego zose gutangira amakuru ku gihe ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bugatangira amakuru ku gihe. Hari inzira zitandukanye zifashishwa mu gutwara ibiyobyabwenge ariko zose zaravumbuwe, Polisi ntamunsi n’umwe izemera ko hazanwa ibiyobyabwenge mu gihugu kandi uzatanga amakuru yijejwe umutekano.”

Abanyeshuri na bo bitabiriye ibiganiro byatanzwe mu gusoza ubukangurambaga bwo kuwanya ibiyobyabwenge.

Yankurije Josephine utuye mu murenge wa Rukomo, mu kiganiro na Panorama, yavuze ko biyemeje gufata ingamba zitandukanye zirimo gutanga amakuru ku gihe no kugirana inama kugira ngo hahashywe burundu  ikwirakwizwa ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyebwenge.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, tariki ya 12 Kamena  uyu mwaka, aho hatwitswe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni  umunani.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities