Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Ibura ry’abakozi mu tugari tumwe rituma abaturage batabona serivisi

Umukozi wa AJPRODHO JIJUKIRWA asobanura uko ikarita nsuzumamikorere ikoreshwa (Ifoto/Theoneste N.)

Ikibazo cya serivisi mbi itangwa ku rwego rw’akagari mu karere ka Nyagatare kubera ko ahenshi abakozi batuzuye kandi bagira inshingano nyinshi, kiza ku isonga mu bibazo bibangamiye abaturage. Utugari 40 ku 106 tugize aka karere nta bakozi buzuye dufite.

Ibi bigaragazwa n’ikarita nsuzumamikorere yifashishwa n’Umuryango Uharanira iterambere n’uburenganzira bwa muntu (AJPRODHO JIJUKIRWA) mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko byagaragajwe ku wa 05 Nyakanga 2019, mu nama yahuje imiryango itari iya leta, inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare.

Ikarita nsuzumamikorere ni igikoresho kigirwamo uruhare n’abaturage kandi bifashisha hamwe n’abatanga serivisi cyane cyane abayobozi mu gusuzuma, guhana amakuru kuri serivisi bahabwa, no kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi. Ikorwa hahurizwa hamwe abaturage mu nteko bakagaragaza ibibazo bibabangamiye, bakabikurikiranya bahereye kukibabangamiye kurusha ibindi.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko ikoreshwa ryayo ribafashije kubona ko urwego rw’akagari rukwiye kongererwa imbaraga; ahatari abakozi buzuye bagashyirwaho, bityo serivisi igatangwa uko bikwiye bikabarinda gusiragira igihe baba bahuye n’ikibazo k’ihohoterwa.

Kagitare Mary utuye mu murenge wa Rwempasha, avuga ko ikoreshwa ryayo ari ingirakamaro kubera ko yafashije abaturage n’abayobozi kubona bimwe mu bibazo bibakomereye, nko kuba serivisi kuri uru rwego zidatangwa neza. Agira ati “Ikarita nsuzumamikorere idufitiye akamaro, dusesengura ibibazo dufite iwacu mu giturage tukabitondeka dukurikije uburemere bwabyo, yatweretse ko serivisi ku kagali itanoze kubera ko abakozi ari bake ujyayo ukababura ugahora mu nzira.”

Undi muturage witwa Ntirenganya Benoit utuye mu murenge wa Karama, ashima umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA   kubera ko yizeye ko ikibazo cyagaragaye iwabo kizakemuka. Agira ati “Turashimira uyu muryango watumye abaturage dusobanukirwa ibibazo dufite, mfite ikizere ko ikibazo kidukomereye cy’uko abaturage bajya gushaka serivisi ku kagari ntibayibone kubera ko abayobozi bataboneka kizakemuka vuba.”

Richard Kananga, umukozi w’umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA mu karere ka Nyagatare, avuga ko ikarita nsuzumamikorere yifashishwa mu kugaragaza ishusho y’ibibazo abaturage bahura nabyo cyane cyane iyo bahuye n’ihohoterwa. Agira ati “Idufasha kumenya ngo ni ibihe bibazo dufite aha hantu dutuye, abaturage aho bateraniye mu nteko kuri buri rwego rw’ubuyobozi, bagenda batanga amanota kuri buri kibazo. Ikibazo cyije imbere kigahabwa urwego bireba. By’umwihariko ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyagatare, Mukundwa Emanuel, na we yemera ko ku rwego rw’akagari hari ahatari abakozi buzuye bikaba byadindiza serivisi, ariko akavuga ko hakozwe ibizamini kugira ngo bashyirwe mu myanya. Agira ati “Kugeza uyu munsi buri kagari   gafite abagakoramo. Akagari kagomba kuba gafite abakozi babiri. Hari aho rero usanga hari umukozi umwe, ariko nta kagari kabereye aho. Hakoreshejwe ibizamini kugira ngo haboneke abunganira abasanzwe mu kazi.”

Ikarita nsuzumamikorere ikoreshwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye kwifashijwa  n’uyu muryango mu karere ka Nyagatare, inagaragaza ibindi bibazo bituma guhangana n’iki kibazo bigorana, birimo kuba abimukira bihindura ingaragu kandi basize abo bashakanye iwabo, kutabona ku gihe uburyo bwo kugera ahabereye icyaha, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubushoreke.

AJPRODHO JIJUKIRWA ni umuryango w’urubyiruko ugamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere, washinzwe mu mwaka wa 2007. Mu  karere ka Nyagatare ukorera mu mirenge 14  guhera mu mwaka wa 2012.

Nkurunziza Theoneste   

1 Comment

1 Comment

  1. Alice

    July 11, 2019 at 17:53

    Urakoze kuri iyi nkuru ariko habura iki ngo abakozi bashyirwe mu kazi Minaloc muhagurukire iki kibazo numvise ko Hari n’abakora ibizamini Bose bagatsindwa ku rwego rw’akagari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities