Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo, bakagenda burundu kandi bakajyana n’imitungo baba barashakanye, bigatuma abagore n’abana basigara mu buzima bubi.
Ingo nyinshi ziganjemo iz’abimukira bamaze igihe gito bimukiye muri aka karere ziragenda zisenyuka umunsi ku wundi, kuko abagabo bazana n’abagore babo baje gushaka ubuzima baturutse mu tundi turere dutandukanye tw’u Rwanda, bagakorera ingo zabo bafatanije, bamara kubona hari icyo bagezeho bagahita bata ingo bakajya aho abagore batazi. Abo ngo bajya mu zindi ntara ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bagashakayo abandi bagore.
Aba bagore bavuga ko akenshi baba barashakanye n’abagabo babo bakabashuka bakabana badasezeranye mu mategeko ariko bakumvikana ko nyuma bazasezerana, maze bikarangira badashyingiranwe ahubwo bakaza kubahemukira bakabata mu ngo bagasigara bahangayitse ndetse batabasha no kubona ibitunga abana baba barasigaranye bonyine, nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bagore twaganiriye batuye mu kagari ka Rwisirabo, mu murenge wa Karangazi.
Uwihoreye ni umwe mu bagore batawe n’umugabo bazanye gushakana imibereho mu karere ka Nyagatare, arasobanura uko umugabo yamutanye abana babiri agatwara n’imitungo bari bamaze kugeraho.
Uwihoreye ati “Umugabo wanjye twabanye tudasezeranye mu mategeko kubera ubushobozi buke twari dufite, ndabyemera, turabana, anyumvisha ko nitumara kubana hari icyo tumaze kugeraho tuzajya gusezerana. Tumaze kugira imitungo ifatika irimo amatungo magufi ihene zirindwi n’igare biturutse mu buhinzi, arabifata byose arabijyana ndamubura antana abana babiri nsigara nirwanaho jyenyine.”
Ku rundi ruhande abagabo na bo bavuga ko bata abagore iyo batangiye kubiyemeraho mu mitungo binjiza mu rugo.
Nsabimana Ati “Iyo nta kintu urabona wumvikana n’umukobwa mwazagira icyo mugeraho mukajya gusezerana, kuko umugore iyo abonye mumaze kugera ku kintu gifatika, atangira kukwiyemeraho cyane cyane iyo ari we winjiza cyane; atangira kukubwira ko ari we ukora kukurusha. Iyo rero ubona mutabanye neza mushobora gushwana ugahitamo kumuhunga ukigendera.”
Nubwo hari ingo zigaragaramo ibi bibazo, ku ruhande rw’ingo zisanzwe zituye mu muri aka karere, zo usanga nta bibazo nk’ibi byo kudafashanya mu rugo kabone n’ubwo umwe mu bashakanye yaba adafite akazi cyangwa ntacyo yinjiza mu rugo. Ku bijyanye n’imitungo basanganywe nta bibazo bagirana mu kuyikoresha, dore ko akenshi abagabo baba ari aborozi bahugiye mu matungo yabo, na ho abagore bagakora indi mirimo yunganira urugo.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku midugudu n’utugari bavuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gishire burundu, nk’uko bisobanurwa na Sabiti Jean Bosco, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma. Avuga ko ibibazo cy’abagabo kizwi ndetse mu buryo bwo kugikemura hashyirwa imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi, kuko ariho baganirira ibibazo by’amakimbirane aba mu ngo, bityo bigatuma abantu bagenda basobanukirwa ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, bityo n’umuryango ubanye nabi cyangwa wavutsemo amakimbirane bakabagaya ndetse bakanabagira n’inama bigatuma umugabo cyangwa umugore yihana kuko aba atinya ko bazamuhamagara bakamwicaza mu mugoroba w’ababyeyi, bakamunenga, yaba uhohotera umugore cyangwa ukunda kuzana intonganya mu rugo.
Ibi kandi binashimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kuko buvuga ko iki kibazo kizwi kandi cyashyizwemo ingufu mu kugishakira umuti nk’uko bisobanurwa na Madame Musabyemariya Domitille, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Ikibazo cy’abagabo bata ingo biturutse ku mibanire yo kutumvikana ku buryo bwo gukoresha ibyinjira mu rugo ku ruhande rw’umugore n’umugabo kirazwi, kandi usanga gituruka ahanini ku myumvire y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, bityo rero twashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, aho abashakanye baganira ku bibazo byose byo mu muryango harimo n’ubwuzuzanye mu muryango. Hari icyizere ko bizagenda bigabanuka ndetse n’abagabo babikora bakisubiraho.”
Iki kibazo cyo guta ingo zabo cyatangiye gufata indi ntera kuva mu mwaka wa 2014, nyuma y’uko muri aka karere ka Nyagatare haza abimukira baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu, baje gushaka imibereho, bamara kugira icyo bageraho bagatangira kubishwaniramo, bikavamo no gutandukana.
NZIZA Paccy
