Ku itariki ya 13 Kanama 2018, mu karere ka Nyagatare hateraniye inama y’umutekano yaguye yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, abagize njyanama y’akarere, abahagarariye abikorera n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano.
Iyi nama yarebeye hamwe uko umutekano wifashe mu karere muri rusange, urwego aka karere kagezeho mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange ndetse banarebera hamwe n’ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda za Leta zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere Mushabe David Claudian, yasabye aba bayobozi gukorera hamwe kuko aribyo byihutisha iterambere.
Yagize ati “Iyo abantu bakoreye hamwe batera imbere, kuko buri wese icyo azi cyangwa yumvise agisangiza mugenzi we bityo bikabafasha bose. Mu gihe rero umwe yimanye amakuru ntayasangize mugenzi we ku birebana n’ibikorwa runaka byaba ibigamije iterambere, imibereho myiza y’abaturage cyangwa umutekano, bidindiza byinshi. Duhagurukire gukorera hamwe turwanye ibiyobyabwenge aho tubibonye cyangwa tubicyetse, nta kabuza byacika. Tugire uwo muco rero wo gutangira amakuru ku gihe.”
Mushabe, yibukije aba bayobozi kugira uruhare muri gahunda za leta zitandukanye zose hamwe zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, Senior Superintendent of Police (SSP) Pierre Tebuka, yavuze ko umutekano ahanini uhungabanywa n’abakoresha ibiyobyabwenge, asaba aba bayobozi ko bakomeza ubufatanye mu kubirwanya kuko akenshi usanga aribyo ntandaro y’ibindi byaha.
Yaravuze ati “Akarere ka Nyagatare kegereye umupaka. Gafite ibyambu bitemewe byinshi byinjirizwaho ibiyobyabwenge na magendu nk’uko bikunze kugaragara; kandi muzi ingaruka zabyo. Harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi. Ibi byose bisubiza inyuma akarere ku mutekano.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu dusaba abayobozi bari aha, kumva uburemere bw’ibiyobyabwenge; mukagerageza kumenya ibyambu binyuzwaho ibyo biyobyabwenge na magendu mukabigenzura, mugatanga amakuru ku gihe ku nzego zishinzwe umutekano n’izindi nzego. Ibi bikava ku rwego rw’umudugudu bikagera ku rwego rw’akarere muhererekanya amakuru.”
SSP Tebuka yanasabye aba bayobozi kugira uruhare rwo kugenzura amarondo, bareba ko akorwa nk’uko bikwiye, aho atagenda neza bagashyiramo ingufu agakorwa.
Panorama

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

Abitabiriye inama y’umutekano yaguye mu karere ka Nyagatare.
