Mu Karere ka Nyagatare hafi y’umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda, huzuye isoko rya kijyambere, ryitezweho gufasha abaturage b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, abaturiye Umupaka wa Kagitumba bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro iri soko, rizatwaha ku mugaragaro bitarenze uku kwezi k’Ugushyingo 2023.
Mu ntera nto cyane uvuye ku mupaka wa Kagitumba, ni ho iri soko riherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kagitumba, Umurenge wa Matimba.
Hari hashize imyaka ibiri ryubakwa, abatuye i Kagitumba by’umwihariko bari baritegerezanyije amatsiko menshi.
Iri soko ryiswe Kagitumba Cross Border Market rifite ibyumba 60 by’ubucuruzi n’aho abarenga 200 bashobora gucururiza ku bisima, rikagira ahafatirwa amafunguro n’ibinyobwa, ibyumba by’ububiko harimo n’ibyuma bikonjesha, ahakorera ibigo by’imari ndetse n’ahagenewe ibagiro.
Kugeza ubu abarenga 400 barimo na bamwe mu baturage b’igihugu cya Uganda bamaze gutanga ubusabe bwo gukorera muri iri soko, gusa ariko barifuza ko ibiciro ku bazemererwa kurikoreramo bitababera umutwaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro bitarenze uku kwezi.
Umuyobozi w’aka Karere, Gasana Stephen avuga ko abifuza kurikoreramo nta mpungenge z’ibiciro bakwiye kugira.
Kagitumba Cross Border Market, isoko rigeretse kabiri mu buryo bw’igorofa, ryuzuye ritwaye Miliyari enye na Miliyoni zisaga 137 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ryitezweho kandi gufasha abaturage gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuko ubundi ngo wangirikaga utaragera ku isoko kubera kutagira aho ubikwa hizewe kandi hujuje ubuzirenenge.
Panorama
