Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Nyamagabe: Abatangabuhamya bavuga ko kwiringira perefe Bucyibaruta byamarishije abatutsi

Bamwe mu batangabuhamya bitabajwe mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro, rurimo kubera i Paris mu rukiko rwa rubanda, bavuga ko kwiringira perefe Bucyibaruta ari byo byamarishije abatutsi. Kuri bon go bumvaga ko atabicisha kandi nawe afite umugore w’Umututsikazi. Aba bavuga ko banze guhunga ngo arabakiza ahubwo arabicisha.

Ku wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi, umutangabuhamya w’imyaka 72 y’amavuko, utari mu bahigwaga (Abatutsi) mu gihe cya Jenoside,yemeza ko ibyo agiye kuvugira imbere y’urukiko ari ukuri kandi ko nta rwango ndetse  nta mususu, akaba yatanze ubuhamya bwe ari i Kigali. Yavuze ko kuko atahigwaga hari byinshi yiboneye nk’ igitero cyagabwe ku ishuri ry’imyuga rya Murambi.

Yabwiye urukiko ko hari abatutsi benshi bo muri komini Mudasomwa bahungiye ku Kigeme baza ku bahakura babajyana kuri Diyoseze ya Gikongoro.  Icyo gihe Perefe Bucyibaruta na Sebuhura wari Capitaine yungirije ukuriye Jandarumori nibo bababwiye ngo nibajye i Murambi niho bazabarindira.  Akomeza avuga ko icyo gihe ariho yari atuye, yabonaga impunzi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi. Ngo hirya no hino hari hashyizweho za bariyeri ndetse bahise  bakata umuyoboro wajyanaga amazi  i Murambi, kandi hari hakusanyirijwe abatutsi benshi.

Gufungirwa amazi

Nyuma yo  gufunga  amazi impunzi zarivumbuye zishaka gusohoka, Perefe Bucyibaruta azana na Sebuhura babakoresha inama. Impunzi zivuga  ikibazo cy’amazi bababwira ko amazi bazayakora. Impunzi zagumye aho zirategereza kuko  bari bizeye Perefe Bukibaruta ntibagenda. Ati”iyo izi mpunzi z’Abatutsi zitizera cyane pefere zikemera bagahunga yego  bari gupfa bagenda ariko ntibari gupfa bose, nk’abasore bari kugera i Burundi kuko bari bamaze guhambira ibintu byabo biteguye kugenda, ariko kubera kwizera Perefe wababwiraga ko bazabarindira aho (Murambi) ntibagiye”.

Akomeza avuga ko hashize iminsi bagiye kumva bumva babagabyeho igitero “Twabyutse mu gitondo tubona abarasaga baragiye  hasigaye abandi benshi bari bafite intwaro gakondo, bashatse gukomeza kwica impunzi (Abatutsi) ariko zigerageza kwirwanaho, abicanyi babonye bibonye babanesheje bajya gutabaza Perefe, haza abandi basirikare barongera barabarasa. Bavuye aho bajya kwica abari bahungiye mu  Cyanika”.

Uyu ashinja Bucyibaruta ko yakoresheje inama impunzi ari kumwe na Sebuhura bakabuza impunzi guhunga.

Bizeye perefe arabatenguha 

Perezida w’Urukiko yabajije umutangabuhamya niba ubwe yavuga ko impunzi zatengushywe na Bucyibaruta? Ati “yego kuko iyo abareka bakagendera ntabizeze umutekano kandi atari buwubahe  benshi bari kurokoka kuko bari guhungira i Burundi. Mpamya ko imwe mu mpamvu ikomeye batahunze ari icyizere bari bafitiye uyu Perefe Bucyibaruta, bitewe n’uko yari afite umugore w’Umututsikazi.  bityo bumvaga ko azabavugira umugabo akabafasha ariyo mpamvu ibyo guhunga batabihaye agaciro”.

Yabjijwe kandi niba yarabonye Bucyibaruta na Sebuhura i Murambi. Ati “yego njyewe narabiboneye bari kumwe mu nama”. Akomeza avuga ko Perefe Bucyibaruta kubera ko byari mu bihe by’intambara atajyaga agenda wenyine, Sebuhura ntibasiganaga.

Mugabarigira Stanley, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Murambi, avuga ko  Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa  Gikongoro ari umwe mu bari ku isonga ry’itegurwa  rya Jenoside. Yagize ati”uyu mugabo  yahemuye abamwizeye kandi yari nk’Umuyobozi wa byose  nta cyiza yasize ku ngoma ye uretse guhemukira  Abanyarwanda no kwicisha Abatutsi b’inzirakarengane”.

Bucyibaruta Laurent, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa,  akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenosidehamwen’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Ni urubanza rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, bikaba biteganijwe ko ruzasozwa kuwa 12 Nyakanga 2022. 

 Munezero Jeanne d’Arc 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ahandi

Raoul Nshungu Perezida wabayeho mu buzima buciriritse kurusha abandi ku isi José Mujica wayoboye Uruguay imyaka itanu kuva mu 2010 yitabye Imana ku myaka...

Amakuru

Raoul Nshungu Ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi, abapolisi b’u Rwanda 240 bagize itsinda RWAFPU1 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro...

Amakuru

Inyandiko ya Dr. Jean Damascene Bizimana Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi benshi tariki ya 14-18 Gicurasi 1994. Abatutsi biciwe...

Amakuru

Raoul Nshungu Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, akebura abatuye Akarere ka Rubavu, asaba abadukanye ingeso yo kurwanya inzego z’umutekano kuzibukira imigirire nk’iyo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities