Bamwe mu batangabuhamya bitabajwe mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro, rurimo kubera i Paris mu rukiko rwa rubanda, bavuga ko kwiringira perefe Bucyibaruta ari byo byamarishije abatutsi. Kuri bon go bumvaga ko atabicisha kandi nawe afite umugore w’Umututsikazi. Aba bavuga ko banze guhunga ngo arabakiza ahubwo arabicisha.
Ku wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi, umutangabuhamya w’imyaka 72 y’amavuko, utari mu bahigwaga (Abatutsi) mu gihe cya Jenoside,yemeza ko ibyo agiye kuvugira imbere y’urukiko ari ukuri kandi ko nta rwango ndetse nta mususu, akaba yatanze ubuhamya bwe ari i Kigali. Yavuze ko kuko atahigwaga hari byinshi yiboneye nk’ igitero cyagabwe ku ishuri ry’imyuga rya Murambi.
Yabwiye urukiko ko hari abatutsi benshi bo muri komini Mudasomwa bahungiye ku Kigeme baza ku bahakura babajyana kuri Diyoseze ya Gikongoro. Icyo gihe Perefe Bucyibaruta na Sebuhura wari Capitaine yungirije ukuriye Jandarumori nibo bababwiye ngo nibajye i Murambi niho bazabarindira. Akomeza avuga ko icyo gihe ariho yari atuye, yabonaga impunzi zikomeza kwiyongera umunsi ku wundi. Ngo hirya no hino hari hashyizweho za bariyeri ndetse bahise bakata umuyoboro wajyanaga amazi i Murambi, kandi hari hakusanyirijwe abatutsi benshi.
Gufungirwa amazi
Nyuma yo gufunga amazi impunzi zarivumbuye zishaka gusohoka, Perefe Bucyibaruta azana na Sebuhura babakoresha inama. Impunzi zivuga ikibazo cy’amazi bababwira ko amazi bazayakora. Impunzi zagumye aho zirategereza kuko bari bizeye Perefe Bukibaruta ntibagenda. Ati”iyo izi mpunzi z’Abatutsi zitizera cyane pefere zikemera bagahunga yego bari gupfa bagenda ariko ntibari gupfa bose, nk’abasore bari kugera i Burundi kuko bari bamaze guhambira ibintu byabo biteguye kugenda, ariko kubera kwizera Perefe wababwiraga ko bazabarindira aho (Murambi) ntibagiye”.
Akomeza avuga ko hashize iminsi bagiye kumva bumva babagabyeho igitero “Twabyutse mu gitondo tubona abarasaga baragiye hasigaye abandi benshi bari bafite intwaro gakondo, bashatse gukomeza kwica impunzi (Abatutsi) ariko zigerageza kwirwanaho, abicanyi babonye bibonye babanesheje bajya gutabaza Perefe, haza abandi basirikare barongera barabarasa. Bavuye aho bajya kwica abari bahungiye mu Cyanika”.
Uyu ashinja Bucyibaruta ko yakoresheje inama impunzi ari kumwe na Sebuhura bakabuza impunzi guhunga.
Bizeye perefe arabatenguha
Perezida w’Urukiko yabajije umutangabuhamya niba ubwe yavuga ko impunzi zatengushywe na Bucyibaruta? Ati “yego kuko iyo abareka bakagendera ntabizeze umutekano kandi atari buwubahe benshi bari kurokoka kuko bari guhungira i Burundi. Mpamya ko imwe mu mpamvu ikomeye batahunze ari icyizere bari bafitiye uyu Perefe Bucyibaruta, bitewe n’uko yari afite umugore w’Umututsikazi. bityo bumvaga ko azabavugira umugabo akabafasha ariyo mpamvu ibyo guhunga batabihaye agaciro”.
Yabjijwe kandi niba yarabonye Bucyibaruta na Sebuhura i Murambi. Ati “yego njyewe narabiboneye bari kumwe mu nama”. Akomeza avuga ko Perefe Bucyibaruta kubera ko byari mu bihe by’intambara atajyaga agenda wenyine, Sebuhura ntibasiganaga.
Mugabarigira Stanley, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Murambi, avuga ko Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro ari umwe mu bari ku isonga ry’itegurwa rya Jenoside. Yagize ati”uyu mugabo yahemuye abamwizeye kandi yari nk’Umuyobozi wa byose nta cyiza yasize ku ngoma ye uretse guhemukira Abanyarwanda no kwicisha Abatutsi b’inzirakarengane”.
Bucyibaruta Laurent, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenosidehamwen’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Ni urubanza rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, bikaba biteganijwe ko ruzasozwa kuwa 12 Nyakanga 2022.
Munezero Jeanne d’Arc
