Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe/Kibumbwe: Abaturage bafite agahinda ko kutagira amashanyarazi kandi insinga zibaca hejuru

Abaturage batuye ahazwi nko mu Kinyana, mu murenge wa Kibumbwe, Akarere ka Nyamagabe, batewe agahinda gakomeye no kuba batagira umuriro w’amashanyarazi kandi insinga ziwujyana ahandi zibanyura hejuru kuva 2011.

Imyaka ibaye icyenda, hakozwe umuyoboro w’amashanyarazi ajya i Kaduha, unyuze mu murenge wa Kibumbwe, ariko ahitwa mu Kinyana, abaturage baho babona insinga z’amashanyarazi zibanyura hejuru, bo nta muriro bahawe. Bibaza icyo bazira muri iyi myaka yose.

Abaturage bavuga ko insinga zahanyujijwe mu 2011 ariko no mu 2016 bakongera kuhanyura ubwo bajyanaga umuriro w’amashanyarazi ku bitaro bya Kaduha, ariko bo bakirengagizwa.

NKURIKIYINKA Augustin umuturage wo mu murenge wa Kibumbwe, Akagari ka Nyacyiza, avuga ko kudahabwa umuriro w’amashanyarazi kandi insinga zibanyura hejuru byadindije iterambere ryabo.

Agira ati “Twakomeje kwizezwa n’abayobozi bacu ko umuriro uri hafi kuboneka ariko amaso yaheze mu kirere. Byatumye n’abafite ubushobozi bashakaga kwigurira imirasire bakomeza gutegereza amashanyarazi twijejwe.”

Ibi kandi bigarukwaho na Mutuyimana Alphonsine na we utuye muri uwo mudugudu, ko iyo baza kubona amashanyarazi byari kubafasha guhindura imibereho. Agira ati “Aho amashanyarazi yageze, iterambere ririhuta. Bifasha abantu guhanga imirimo yunganira ubuhinzi dukora. Ubu salo zatwegera ndetse n’abandi batangira gusudira n’indi mirimo.”

Muri uyu murenge wa Kibumbwe muri rusanjye umuriro w’amashanyarazi ujyera ku biro by’umurenge wa Kibumbwe, ku kigo nderabuzima cya Kibumbwe n’ahandi. Ariko kandi hari ibice byinshi bitagira umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana KABAYIZA Lambert, avuga ko abaturage bashonje bahishiwe munsi mike umuriro w’amashanyarazi ubageraho.

Ati “twabanje imirenge yindi itagiraga umuriro. Bariya baturage rereo babe bihanganye kuko mi minsi ya vuba uretse n’amashanyarazi n’amazi azabageraho kimwe n’uko tuzabatunganyiriza umuhanda.”

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities