Panorama
Ubwo bari mu biganiro ku gicaunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mata 2018, byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Kayumba, Umudugudu wa Murambi, Museruka Augustin w’imyaka 73 bivugwa ko yahagurutse agakoresha imvugo ikomeretsa kandi inapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko tubikesha umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu kiganiro kigufi yagiranye na Ponorama, CP Theos Badege yagize ati “Twabimenye, twatangiye iperereza.”
Ubu Museruka acumbukiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, iperereza rikaba rikomeje. Aya magambo akomeretse kandi bivugwa ko uyu mugabo atihanganiye ko kuyabwira uwo bashakanye.
