Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2016, abakobwa 15 bari mu irushanwa ryo guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, barangajwe imbere na Nyampinga Mutesi Jolly, basuye abamugariye ku rugamba batuye mu midugudu itatu iri i Nyarugunga, mu murenge wa Kanombe. Icyo gikorwa cyajyanye no kuremera abashakanye n’abo bamugariye ku rugamba, bibumbiye muri Koperative “Benurugo”.
Icyo gikorwa cyo gusura iyo miryango biri muri bimwe mu byo babasezeranije ubwo bajyagayo ku wa 11 Gashyantare 2016, mu mpanuro babahaye harimo ko Nyampinga u Rwanda rukeneye ari ufite ubwiza ku mubiri buherekejwe n’ubwo ku mutima ukunda igihugu n’abagituye. Abo bari na bo babemerera kuzagaruka kubasura haramaze kumenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, ryegukanwe na Mutesi Jolly.
Koperative Benurugo yashinzwe n’abashakanye n’abamugariye ku rugamba icuruza imbuto n’amakara, mu rwego rwo kunganira inkunga y’ingoboka abo bashakanye bahabwa na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare; kugira ngo bashake uko bateza imbere imibereho yabo no mu rwego rwo kwigira.
Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yashimiye cyane abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu kandi ababwira ko batavunikiye ubusa.
Akomeza avuga ko ubwo butwari ari bwo bugomba kuba urugero ku bana bato barimo kubyiruka, bakamenya neza ko gukunda igihugu bisaba kwitanga.
“Nta kintu na kimwe umuntu afite yakora ngo abereke ko ubwitange mwagize ari urugero rukomeye ku muntu wese uzi kandi ukunda igihugu cye. Icyo twabasezeranya nk’urubyiruko, ni uko aho igihugu kigeze ubu tudashobora kuba twaha umwanya umuntu n’umwe ushaka kudusubiza mu bihe twanyuzemo…” Ubutumwa bwa Nyampinga Mutesi Jolly.
“Inkunga twazanye, twayigeneye abo mwashakanye kugira ngo igikorwa batangiye bashinga Koperative ikomeze itere imbere, kuko kubafasha ari ugufasha umuryango wanyu wose.” Ibyongeweho na Nyampinga Mutesi.
Gahongayire Peruth, Umuyobozi wa Koperative Benurugo, avuga koperative yabo yatangiranye igishoro cy’amafaranga ibihumbi magana ane (400,000Frw), buri muntu atanga 13,500Frw, ariko bitoroshye ko buri wese mu bayigize yuzuje imigabane.
Ashima Nyampinga Mutesi na bagenzi be babateye inkunga ko izo ari imbaraga zinjiye muri Koperative yabo.
“Iyi nkunga duhawe na Nyampinga w’u Rwanda, ni urukundo atweretse. Ni imbaraga zinjiye muri Koperative yacu, dore ko bamwe kuzuza imigabane dusabwa gutanga kugira ngo dutere imbere yabagoye kuyuzuza. Tugiye kwagura umushinga wacu twongere ibikorwa…”
Abagize Koperative Benerugo bavuga ko batazakomeza gucuruza amakara n’imbuto gusa, ahubwo bashaka kwagura ibikorwa bagacuruza amata n’ubwo ubushobozi bukiri buke.
Ugukunda amenya amateka yawe
Kayitare Gaetan wavuze ijambo nk’uhagarariye mu mwanya w’abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga, yavuze ko kuba baramugaye batabyicuza, kuko bajya kwinjira mu gisirikare bari bazi ko bataje kwidagadura ahubwo bari hagati yo kubaho cyangwa gupfa.
“Iyo umuntu agukunda amenya n’amateka yawe, kuba mudusuye inshuro ya kabiri ni ikimenyetso kitwereka ko mudukunda. Uburanga, ubutwari n’ubuhanga bizakomeze kubabera urumuri. Isura nziza y’u Rwanda mubona uyu munsi ntibyizanye, bifite aho byavuye, ni urukundo rw’igihugu n’abarukunze bakarwitangira…” Ubutumwa bwa Kayitare
Ati “Iyo tubonye abantu batwereka ko badutekerezaho, ni kimwe mu bintu biduha imbaraga no kurushaho kumva ko tutamugariye ubusa, ahubwo hari abazi akazi twakoze. Ibi bijye biba urugero ku rubyiruko rurimo kubyiruka ubu, kuko nimwe mufite imbaraga zo kurinda igihugu mu binyujije mu mbaraga n’ubumenyi mufite.” Ibyongeweho na Kayitare.
Mukunde igihugu cyanyu
Muzirankoni Stella, umwe mu bagore bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko urubyiruko rw’ubu rutumva u Rwanda icyo aricyo ariko ari uruhare rwabo mu gufata iya mbere mu kubakundisha igihugu cyabo.
“Mujye mumenya amateka y’u Rwanda, muharanire ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda ukundi kandi mufate iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo yayo. Ndabasaba gutera ikirenge mu cy’ababohoye igihugu bagahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwirinde ibintu bibi bituruka hanze, mwirinde gukunda amafaranga ahubwo mukunde igihugu cyanyu…” Ubutumwa bwa Muzirankoni.
Kabanda Jeannette, Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezrera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yashimiye cyane Nyampinga Mutesi Jolly na bagenzi be kuba bazirikanye kugaruka gusura abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga.
“Inkunga muteye aba bagore ni intangiriro yo kwagura ibikorwa bya koperative yabo, kuko iyo bakoze bakunguka, abamugariye ku rugamba ndetse n’imiryango yabo na bo babigiriramo inyungu. Iyo bungutse ni umuryango uba wungutse, kandi iyo mubateye inkunga muba mufashije Komisiyo mu bikorwa byayo…” Ibitangazwa na Kabanda Jeannette.
Kabanda yakomeje avuga ko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezrera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ibonye umufatanyabikorwa ukomeye, asaba Nyampinga Mutesi Jolly na bagenzi be kuzakurikirana imikoreshereze yayo kugira ngo barebe niba yarakoreshejwe neza.
Panorama

Nyampinga Mutesi Jolly mu ifoto hamwe n’abamugariye ku rugamba n’abo bashakanye ndetse na bagenzi be bahatanaga mu irushanwa rya Nyampinga 2016

Jeannette Kabanda umukozi wa RDRC na Nyampinga Mutesi Jolly

Abamugariye ku rugamba bishimiye gusurwa na Nyampinga na bagenzi be

Nyampinga Mutesi Jolly na bagenzi be baganira na Ndekezi John iwe mu rugo

Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda 2016 aganira n’abamugariye ku rugamba

Muzirankoni Stella, umwe mu bagore batabariye igihugu

Kabanda Jeannette, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ashima igikorwa cya Nyampinga Mutesi Jolly na bagenzi be

to read more
June 22, 2016 at 07:19
Im grateful for the post.Thanks Again. Will read on…
cruises from Sydney
June 13, 2016 at 22:42
Keep up the excellent piece of work, I read few blog posts on this website and I think that your site is really interesting and has bands of good info.
to read more
June 10, 2016 at 17:32
I am so grateful for your blog article.Much thanks again. Want more.
to read more
June 7, 2016 at 07:23
I appreciate you sharing this post.Much thanks again. Great.
pay someone to take my class
June 6, 2016 at 12:14
wow, awesome article.Thanks Again. Want more.
for more information
June 2, 2016 at 10:49
Awesome post. Keep writing.
porn movies
May 23, 2016 at 22:50
AB0YBP Thanks for sharing your thoughts. I really appreciate your efforts and I am waiting for your further write ups thank you once again.