Umurenge wa Nyanza wo mu karere ka Gisagara, abahatuye bitiriwe “Nzaramba” bivugwa ko ari izina ryahawe amapfa yazengereje abatuye ako gace.
Ukinjira mu Murenge wa Nyanza uhura n’abaturage bikoreye udutebo twuzuye imyembe, wakwinjira mu isoko rya Nyaruteja hazwi (nk’Akicarabami) usanga higanjemo imyembe, ibijumba bibiri bigura amafaranga 200, ifu y’ubugari ikiro kigura amafaranga 420, mu gihe ikiro cy’ifu y’ibigori ari amafaranga 450. Usanga muri iri soko nta bishyimo, iyo hari uwabizanye ngo bigura amafaranga 600 ibyo bigatuma abaturage bavuga ko biswe “Nzaramba” kuko bakiriho.
Abaturage twasanze aho batubwiye ko kubona icyo kurya bigoye, kuko izuba ryavuye imyaka igapfa ku buryo ntacyo basaruye ubu bakaba barabuze icyo bakora kugeza aho bitwa “Nzaramba”.
“Twebwe inzara yaratuzonze kuko imyaka yose yarapfuye, twahingaga ibigori ni imyaka itihanganira izuba, imyumbati yo imaze igihe yarabuze; hashize imyaka nk’ibiri yaragize ikibazo cy’uburwayi, uko utureba abana birirwa barya imyembe kuko ni yo yeze gusa.”
“Iki gihe twabaga dutangiye gusoroma ibishyimbo ariko urabona ko bitarera kubera ko twahinze dutinze biracyari imishogoro, ibindi byarashiririye kubera izuba nta n’ibijumba, kuko ibishanga bahingamo imiceri”. Bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abagore twaganiriye.
Bavuga ko basaba ubufasha kuko abantu babona ibyo kurya ari abakora muri VUP (Vision 2020 Umurenge Programme) bo babasha kubona amafaranga bagahaha akawunga cyangwa ubugari ariko kandi hakwiye gushakwa uburyo n’abandi bafashwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Renzaho Jean Damascene, avuga ko bagize ikibazo cy’izuba imyaka igapfa kandi ari ikibazo bazi ariko kidakabije kuko batangiye gufasha abatishoboye.
Ati “abaturage bagize ikibazo cy’izuba kimwe n’ahandi mu gihugu, ariko by’umwihariko umurenge wa Nyanza bakunda guhinga ibigori kandi ari imyaka itihanganira izuba. Ariko ntibikabije kuko n’abatishoboye bahabwa imirimo muri VUP bakabasha kugura icyo kurya, na ho abasaza batishoboye batabasha no gukora, bahabwa ingoboka kandi bakaba bagiye no guhabwa ibyo kurya birimo ibishyimbo n’ibigori; abafite imbaraga bazahabwa akazi. Imiryango izafashwa ni 70 igaragara ko nta handi bakura ubufasha, abasigaye babasha kwihahira nk’uko bisazwe nubwo bihenze.”
Byakunzwe kumvikana mu turere dutandukanye ko abaturage bashoje bitewe n’izuba ryavuye imyaka igapfa kugeza naho byumvikanye mu karere ka Kayonza, ko banahunze bajya mu bihugu by’abaturanyi, ariko Leta yakoze uko ishoboye itangira gutanga ibyo kurya ku miryango ikennye mu gihugu, banashakira hamwe uko bajya bahinga mu gihe cy’izuba buhira imyaka.
Mutesi Scovia
