Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyanza: Umugabo yaguwe gitumo atetse kanyanga

Ku mugoroba wo ku wa  03 Gashyantare 2019, mu kagari ka Gatagara,  Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, umugabo w’imyaka 36 yaguwe gitumo  atetse Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi,  yavuze ko kugira ngo uyu mugabo afatwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru agaragaza ko muri ruriya rugo hatekerwa kanyanga, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata maze bafatirwa mu cyuho.”

CIP Karekezi yavuze ko bakihagera basanze uyu muturage amaze kwarura litiro 22 agikomeje ibikorwa byo guteka kanyanga, akaba yahise afatwa agashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru ku gihe kuko birokora ubuzima bwa benshi.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.”

Yakomeje ashimira abaturage imikoranire myiza n’inzego z’umutekano bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, turishimira ko aho babibonye bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bwa benshi.”

CIP Karekezi asoza asaba abagifite gahunda yo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kubihagarika kuko uretse kuba biteza igihombo bikagira ingaruka  ku buzima bw’abantu, binahungabanya umutekano bityo uzabifatirwamo wese akaba azabihanirwa n’amategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi (7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities