Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyarugenge: Abagabo batatu bafatiwe mu icumbi bakora amafaranga y’amiganano

Ku wa kane tariki ya 03 Mutarama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze  mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima, bazindukiye mu gikorwa  cyo kugenzura amahoteri n’andi mazu acumbikira abantu (Lodges) hagamijwe kureba ko yujuje ibisabwa.

Muri icyo gikorwa nibwo Nteziryayo Ben Fidel w’imyaka 36, Bizimana Jean de Dieu w’imyaka  37 na Ntibiringirwa Francois ufite imyaka 27 bafitiwe mu nzu icumbikirwamo abantu by’igihe gito (Lodge)  barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP)  Emmanuel Kayigi,  avuga ko aba bagabo bombi bafatiwe mu cyuho barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Yagize ati “Twageze mu nzu icumbikirwamo abantu, Lodge, izwi ku izina rya Karibana Bar iherereye i Nyabugogo tubona harijimye cyane kandi ari ku manywa. Twagize amakenga twinjiramo, dusangamo bariya bagabo bafite ibikoresho byifashishwa mu gukora amafaranga ndetse bari mu bikorwa byo kuyakora.”

CIP Kayigi avuga ko abo bagabo bari bataratangira gusohora inoti z’inkorano ariko bari bafite impapuro zisize imiti ndetse banafite inoti nzima bifashisha bakora amiganano.

Ati “Baratubonye barikanga nk’abari mu byaha, tubabajije ibyo barimo baraceceka, turebye mu bikapu byabo bari bahishe munsi y’igitanda dusangamo inoti nyinshi nzima n’ibipapuro byinshi  bamaze gusiga imiti. Ibyo bipapuro bari bamaze kubipimaho inoti nzima byafashe ibara hasigaye kubinyuza mu kamashini ngo basohore inoti y’inyiganano.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba ba nyiri amahoteri kujya bashishoza ku bantu bagiye guha amacumbi kuko  rimwe na rimwe haba harimo abanyabyaha.

Yanaboneyeho gukangurira abanyarwanda kujya bashishoza ku noti nshya bakira kuko hari ubwo ziba ari impimbano.

Yavuze ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu kuko atesha agaciro amafanga mazima, asaba abanyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu ufite amafaranga y’amiganano cyangwa ayakora.

Nteziryayo Ben Fidel umwe muri abo bagabo bafashwe, Polisi yamusanganye icyangombwa kigaragaza ko amaze amezi  atatu gusa afunguwe nyuma yo kumara umwaka muri gereza yarahamijwe ibyaha  byo gukora amafaranga y’amiganano.

Kuri ubu aba bagabo bose Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzcyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities