Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyarugenge: Abamotari biyemeje kurwanya bamwe muri bagenzi babo bagikoresha ibiyobyabwenge

Abamotari bakorera mu karere ka Nyarugenge biyemeje kugira uruhare mu kurwanya abasebya umwuga wabo (Ifoto/Bwiza.com)

Abamotari bakorera mu mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge biyemeje ko bagiye guhangana na bamwe muri bagenzi babo bagikoresha ibiyobyabwenge n’ababitwara cyangwa bagatwara ababifite kuko byanduza  isura y’umwuga wabo.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi byagarutsweho mu biganiro byo ku wa 18 Mata 2019, umunsi wa gatatu ari na wo wari uwa nyuma wo guhugura abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa yahawe abamotari basaga 1500 bakorera mu mujyi wa Kigali yari agamije guhindura imyumvire y’abamotari bakanguriwa kubahiriza amategeko y’umuhanda , banatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu binyuze mu kurwanya ibyaha bitandukanye.

Umuvugjizi wa Polisi  ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, yasabye abamotari gukora kinyamwuga birinda amakosa  yateza impanuka.

Yagize ati “Kugira ngo umuntu agere kucyo ashaka ni uko akorera ku ntego bikamufasha kugira ejo hazaza heza. Turabasaba kandi kurwanya bamwe muri bagenzi banyju bagira uruhare mu itunda n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.”

Umuyobozi wa Drug Free Rwanda, Munyangaju Hubert, avuga ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bityo ntabagishoboye kwiyobora ahubwo akayoborwa nabyo.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge nkuko bivugitse ubinyoye bimugwa nabi, iyo rero ari nk’umumotari nkuko utwaye moto biragenda bikangiza ubwonko bwe ahwageze haba nahatanyurwa akahanyura kuko aba atakibasha kwiyobora. Impamvu y’aya mahugurwa rero nukugirango tubakangurire ububi bwabyo tubabwirako ubikoresha yangiza ubuzima bwe ataretse n’ubw’abandi.”

Abamotari bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bari bazi ko ibiyobyabwenge bibi ari kanyanga n’urumogi ariko basobanuriwe Zoke, nguvu, iyo bita akabamfasha n’ibindi ko nabyo biri mu biyobyabwenge bagomba kurwanya.

Musabyimana Frederick ni umwe muri abo bamotari bakorera mu karere ka Nyarugenge. Yavuze ko hari bamwe muri bagenzi babo bakoresha ibiyobyabwenge ariko bagiye gufatanyirizahamwe bagakumira bene abo bangiza isura y’abo muri rusange.

Ati “Abantu nkabo muri sosiyete ntibabura ariko twese hamwe nk’abakora umwuga umwe tugiye gushyira hamwe turwanye abakoresha ibiyobyabwenge kimwe n’abandi bose bakora ibyaha bihungabanya umutekano”.

Amahugurwa yasojwe umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Daniel Ngarambe asaba abamotari kwirinda ayo makosa yose kuko ateza impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu abandi zikabakururira ubumuga.

Ubu bukangurambaga bwateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ingoboka ndetse n’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu gihugu (FERWACOTAMO), umuryango uharanira ubuzima (Health People Rwanda) ndetse n’umuryango urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge (Drug free Rwanda).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities