Mu murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, bamwe mu babyeyi bigeze kurwaza indwara y’imirire mibi mu bana babo, bavuga ko ubujiji ari bwo bwateye icyo kibazo kurusha ubukene n’ubwo na bwo ari imbogamizi, ariko atari bwo buza ku isonga.
Umwe mu babyeyi waganiriye n’umunyamakuru wa Panorama, Nyirankoko avugako ubujiji bwari butumye abana be bapfa bazize imirire mibi, kuko atari azi gutegura ifunguro ryuzuye.
Yagize ati “Mbere twebwe guhinga imboga nka dodo twumvaga bitashoboka, kuzirya ari ikibazo, ndetse urugo rwaziriye tukavuga ko rwugarijwe n’ubukene; ariko aho twaboneye inama tugirwa n’abashinzwe ubuvuzi bw’abana ku kigo nderabuzima, twize kugaburira abana ibyo kurya byuzuye birimo imboga, ibishyimbo, ndetse n’ifu y’igikoma baduha yitwa shishakibondo na yo yadufashije kurera abana bacu neza.”
Yakomeje agira ati “Buri mubyeyi akwiye kwita ku mirire y’abana babo bita ku isuku y’ibyo barya, batunganya ibikoresho by’isuku kuko ubukene ntibwatuma umuntu arwaza imirire mibi, ahubwo duhindure imyumvire yo kumva ko indyo yuzuye ihenze, ahubwo dutunganye ibyo dufite.”
Ibi abaturage barabivuga mu gihe Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyaruguru, Karemera Athanase, na we avuga ko abaturage bari bafite imirire mibi mu bana, barwaza bwaki abana mu myaka 12 ishize umubare wabo wazamukaga cyane ku buryo buteye inkeke.
Karemera yagize ati “Abana abari bafite imibereho mibi ku buryo Nyuruguru mu myaka cumi n’ibiri ishije byagabanyutse mu buryo bugaragara aho mu 2005 abana bari bafite imirire mibi bari 54.5%. twatangiye ubukangurambaga bufite imbaraga kuko mu 2010 twari tugeze 45.6%; mu gihe 2015 twari 41.6%. Intego twihaye mu 2018 ni ukuba tugeze kuri 20% mu bana bafite imirire mibi.”
Akomeza avuga ko babonye ubufasha butandukanye burimo ifu izwi nka shishakibondo n’amata bitangwa na RODA, ubu abana bameze nabi cyane bakaba babihabwa kandi bizeye ko ibyo bizabafasha kurandura imirire mibi mu bana.
Gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi mu bana ni gahunda yashizwemo imbaraga haherewe ku minsi igihumbi kuva umugore atwite aho akurikiranwa kuva asamye kugeza umwana afite imyaka ibiri, mu rwego gukumira igwingira ry’abana.
Mutesi Scovia
