Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyuma Ya DRC, Ebola Yageze Muri Uganda

Ubwoba ni bwinshi. Ifoto: Anadoulu/Getty Images

Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa Centres for Disease Control and Prevention, cyahamagaje inama yihutirwa ihuza ibihugu byo mu Karere nyuma y’uko Uganda yemeje ko hari umurwayi wa Ebola w’ahitwa Bundibugyo winjiye muri icyo gihugu avuye mu Burasirazuba bwa DRC Democratic aho iki cyorezo gikomeje kwiyongera.

Iyo nama yatumijwe kuri uyu wa Gatandatu, ikaba igomba guhuza inzego z’ubuzima zo muri DR Congo, Uganda na Sudani y’Epfo, hamwe n’abafatanyabikorwa barimo World Health Organization, UNICEF, Pandemic Fund, African Medicines Agency ndetse na Centers for Disease Control and Prevention (CDC).

Mu byo bazaganiraho harimo gukaza ubwirinzi ku mipaka, kongera ubushobozi bwa laboratwari, gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, gukurikirana abanduye n’abo bahuye na bo no gushaka ibikoresho n’amikoro yo guhangana na Ebola.

Ibi bibaye nyuma y’uko Uganda yemeje urupfu rw’umugabo w’imyaka 59 wari uturutse muri DR Congo.

Uwo mugabo yinjiye mu bitaro ku itariki 11 Gicurasi 2026, apfa ku wa 14 Gicurasi.

Abategetsi ba Uganda batangaje ko kugeza ubu nta kimenyetso kiragaragaza ko hari abantu bayanduriye muri Uganda.

Muri DR Congo, ubuyobozi butangaza ko buri gukora iperereza ku cyorezo cya Ebola kiri mu Ntara ya Ituri, ahamaze kubarurwa abantu bakekwaho ubwandu bagera kuri 246 ndetse n’abamaze gupfa barenga 80.

Aho iki cyorezo cyibasiye cyane ni mu bice bya Mongwalu na Rwampara muri Ituri.

Ibisubizo bya mbere bya laboratwari yitwa Institut National de Récherche Biomédicale (INRB) byagaragaje ko abantu 13 muri 20 bapimwe basanzwemo virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Muri abo bamaze kwemezwa n’ibizamini, bane bamaze guhitanwa n’iyo ndwara.

Ikigo Africa CDC cyatangaje ko iki cyorezo giteye impungenge cyane kubera umutekano muke uri mu duce cyagaragayemo, urujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa hafi ya Mongwalu.

Cyanagaragaje ko ibikorwa byo gukurikirana abantu bahuye n’abarwayi no mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ubwandu, cyane cyane mu duce twegereye imipaka ya Uganda na Sudani y’Epfo bikirimo imbogamizi.

Umuyobozi mukuru wa Africa CDC, Jean Kaseya( akomoka muri DRC), yavuze ko Afurika ikwiye gukorana mu buryo bwihuse kandi bushingiye kuri siyansi kugira ngo iki cyorezo kitarushaho gukwira.

Ati: “Africa CDC yifatanyije n’ibihugu bya DR Congo na Uganda muri uru rugamba rwo kurwanya Ebola. Iki kibazo gisaba ubufatanye bwihuse, ubushishozi bwa siyansi n’ubumwe bw’ibihugu byo mu karere.”

Africa CDC yashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana no gufasha ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo muri DR Congo, Uganda na Sudani y’Epfo.

Hari kandi gutegurwa uburyo bwo kongera ibikoresho byo gupima, kongera inkingo, imiti, imyambaro y’ubwirinzi ndetse n’uburyo bwo kubika inkingo mu bukonje.

Indwara ya Ebola yandura binyuze mu guhura n’amatembabuzi y’umubiri w’uyirwaye, ibikoresho byanduye cyangwa imirambo y’abahitanywe na yo.

Abaganga bakomeje gusaba abaturage kwitwararika no kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, impiswi cyangwa kuva amaraso.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities