Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Ombolenga Fitina yasabye gusesa amasezerano muri Rayon Sports

Raoul Nshungu

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe amazemo amzei 11, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza ibikubiye mu yo, birimo kutamuhembera igihe.

Ombolenga Fitina wari wasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri APR FC, yandikiye ubuyobozi bw’iyi Kipe (Rayon) abusaba gusesa amasezerano ku bwumvikane.

Ibaruwa yanditse kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, ifite impamvu igira iti “Gusesa amasezerano”. Uyu mukinnyi avuga ko yifuza ko “dusesa amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye muri Contrat (amasezerano), harimo kutampa recruitement yanjye yasigaye no kutampembera ku gihe.”

Uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba gutandukana, nyuma yuko amaze iminsi atagaragara mu kibuga, mu gihe ari we wabanzagamo, aho umwanya we wahawe mugenzi we Serumogo Omar Ali ari na we wakinnye umukino uheruka guhuza Rayon na mucyeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yatsinze Rayon ibitego 2-0.

Ombolenga Fitina wifuza yaguzqwe na Rayon Sports,muri Kamena umwaka ushize, ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri APR FC yari amazemo imyaka irindwi  ariko ntiyashima kongera kumwongerera amasezerano.

Biravugwa ko uyu mukinnyi yishyuza Rayon sport amafaranga miliyoni 2 atahawe kuri Recruitement ndetse n’imishara y’amezi 2 atarahembwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities