Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo bidasanzwe aganira n’umwuzukuru we

Hakomeje gucicikana ku mbuga nkorambaga, amafoto anyuranye agaraza ibyishimo bidasanzwe hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aganira n’umwuzukuru we wa mbere.

Kuri Twitter ye kandi Perezida Paul Kagame yashyizeho ifoto ateruye umwana, anagaragaza ko yagize impera z’icyumweru z’agahebuzo kubera iki kiremwamuntu kidasanzwe, n’ubwo atabisobanuye benshi bakaba babonye ko ari umwuzukuru we bakanamugaragariza ko babyishimiye cyane.

Mu butumwa buherekeje iyi foto, Umukuru w’igihugu yagize ati “Nagize ikiruhuko kidasanzwe mu mpera z’icyumweru hamwe n’uyu mwana uhebuje. Umugisha !!

Ubwo Perezida Paul Kagame yari mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, ku wa 6 Nzeri 2020, yabajijwe iby’uko aryohewe no kuba afite umwuzukuru maze asubiza agira ati “Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba Se w’abana, iyo wabaye noneho Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera, ni nko kuzamurwa mu ntera. Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, nindangiza mpora niteguye kujya mu yindi mirimo yo kureberera abuzukuru.”

Umunyamakuru yamubajije niba umwana ari umukobwa cyangwa umuhungu, Perezida ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha yo kugera mu rugo ataragera hari ubwo nyaruka nkajya kumusura …”

Perezida yakomeje avuga ko iyo bigeze mu mpera z’icyumweru anyaruka akajya gusura abana be ariko agenda nka Kagame n’ubwo hari abamuherekeza atabyiteguye.

Ubwo Ange Kagame n’umugabo we bibarukaga imfura, byahushuwe bwa mbere na Perezida Kagame wabitanyaje abinyujije kuri twitter. Mu butumwa yanyujije kuri twitter, tariki ya 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yagize ati “Kuva ejo hashize, tunejejwe no kugira umwuzukuru. Turabashimiye A&B (Ange na Bertrand).” Nyuma haje kugaragara ifoto Jeannette Kagame ashyize umwuzukuru we mu gituza.

Uwimbabazi Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities