Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Peru: Perezida yeguye amaze iminsi itanu gusa ku buyobozi

Melino weguye nyuma y'iminsi 5 gusa afashe ubutegetsi

Ku cyumweru, Perezida wa Peru, Manuel Merino, yeguye ku mirimo ye, nyuma y’iminsi itanu gusa atangiye imirimo, nyuma y’imyigaragambyo yamwamaganaga.

Merino w’imyaka 59 yeguye ku mirimo ye nyuma y’aho hari inama yari yahamagajwe imusaba kwegura mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba cyangwa agahanwa.

Merino yagize ati: “Ndashaka kumenyesha igihugu cyose ko nsezeye.”

Ibi bje bikurikira ko abapolisi bari batangiye kwica abigaragambya dore ko hari hamaze gupfa 2.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize nibwo Merino yafashe ubutegetsi mu rwego rw’inzibacyuho nyuma yiyeguzwa rya Martin Viscara waregwaga ibyaha bya ruswa, gusa akimara kujya ho abaminisitiri 18 bahise begura ku mirimo yabo,ibi byatumye kuwa gatandatu hatangira imyigaragambyo yo gusaba ko n’uyu avaho.

Byari biteganyijwe ko Melino arangza manda y’uwo yasimbuye yari kuzarangira muri Nyakanga umwaka utaha.

Mu murwa mukuru w’iki gihugu cyo muri America y’amajyepfo (Lima)hahise hatangira ibirori byo kwishimira iyegura ry’uyu mugabo.

Manuel Merino ashobora kuba ariwe mukuru w’igihugu utegetse igihe gito kurusha abandi mu mateka y’isi.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities