Ku cyumweru, Perezida wa Peru, Manuel Merino, yeguye ku mirimo ye, nyuma y’iminsi itanu gusa atangiye imirimo, nyuma y’imyigaragambyo yamwamaganaga.
Merino w’imyaka 59 yeguye ku mirimo ye nyuma y’aho hari inama yari yahamagajwe imusaba kwegura mbere ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba cyangwa agahanwa.
Merino yagize ati: “Ndashaka kumenyesha igihugu cyose ko nsezeye.”
Ibi bje bikurikira ko abapolisi bari batangiye kwica abigaragambya dore ko hari hamaze gupfa 2.
Ku wa mbere w’icyumweru gishize nibwo Merino yafashe ubutegetsi mu rwego rw’inzibacyuho nyuma yiyeguzwa rya Martin Viscara waregwaga ibyaha bya ruswa, gusa akimara kujya ho abaminisitiri 18 bahise begura ku mirimo yabo,ibi byatumye kuwa gatandatu hatangira imyigaragambyo yo gusaba ko n’uyu avaho.
Byari biteganyijwe ko Melino arangza manda y’uwo yasimbuye yari kuzarangira muri Nyakanga umwaka utaha.
Mu murwa mukuru w’iki gihugu cyo muri America y’amajyepfo (Lima)hahise hatangira ibirori byo kwishimira iyegura ry’uyu mugabo.
Manuel Merino ashobora kuba ariwe mukuru w’igihugu utegetse igihe gito kurusha abandi mu mateka y’isi.
Raoul Nshungu
