Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi irasaba abaturarwanda gutunga agatoki ahari ibiyobyabwenge

Ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zo mu masashi hamwe n'urumogi. (Photo/IGIHE)

Ku wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017, Polisi y’u Rwanda yamennye   ibiyobyabwenge byafashwe ubwo habagaho gahunda yo kubisaka mu karere ka Nyarugenge  mu mu gihembwe cya gatatu, mu mezi abiri asoza umwaka wa 2016.

Polisi irasaba ko abaturage baba aba mbere mu gutanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge  n’ababihinga mu rwego rwo kubirwanya. Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Hitayezu Emmanuel, ubwo yasobanura ibyamenwe ibyo ari byo.

Yagize ati “ibi biyobyabwenge tumennye ni ibyafashwe muri Nyarugenge, twabifashe ku bufatanye n’abaturage. Ibiyobyabwenge bikwiye gucika kandi buri muturarwanda abigizemo uruhare ku buryo aho abyumvise atunga agatoki, Polisi ikaba ariyo ibifata, kuko byangiza abana bacu, imiryango yacu muri rusange; ni bibi kuko twese Abanyarwanda tubona ingaruka nko gukubita no gukomeretsa,  ubujura buciye icyuho, kutumvika mu miryango n’ibindi byinshi bibangamiye abantu. Dukwiye kubirwanya.”

Ibyo biyobyabwenge byatwikiwe mu murenge wa Nduba, ahasazwe hajugunywa ibishingwe byo mu Mujyi wa Kigali, byari byigajemo inzoga zo mu dusashi zizwi ku mazina atandukanye nka gitoko, suzi, pusikayi, cifu warage, afuria gin n’izindi ziganjemo iziva mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ibyamenwe bingana n’amakarito ibihumbi bine magana abiri na mirongo irindwi n’abiri (4272). Ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa gatatu mu byaha byiganje mu Rwanda, mu gihe ku mwanya wa mbere haza gukubita no gukomerersa, hagakurikiraho ubujura buciye icyuho kandi usanga ibi byaha bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge.

Ucuruza ibiyobyabwenge, ahanwa n’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda mu ngigo yaryo  ya 594 iteganya igihano cy’igifungo ku babinywa, hagati y’umwaka n’imyaka itatu n’ihazabu yiyongeyeho na ho k’ubicuruza hateganywa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu hiyongereyeho ihazabu.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities